March 12, 2025
Image

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama, yavuganye kuri telefoni na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Thisekedi Tshilombo. 

Ni ibiganiro byibanze ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC by’umwihariko ku Mujyi wa Goma usumbirijwe n’inyeshyamba za M23 zamaze guha ingabo za FARDC n’abambari bazo amasaha 48 yo kuba bamanitse amaboko. 

Perezida Macron yagaragaje impungenge afitiye Goma, asaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano ikongera gusubukura ibiganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi. 

Ibiganiro by’amahoro byahagaritswe mu Kuboza 2024, nyuma y’uko gahunda yo gusinya amasezerano y’amahoro yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi isubitswe.

Ahanini byatewe n’uko Leta ya RDC yatangaje ko idateze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, nyamara ibi Perezida Perezida João Lourenço agaragaza ko ari bumwe mu buryo bwo gukemura ikibazo, kuko igihe cyose M23 izajya yubura imirwano bizajya bigarura agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa yatangaje ko kuri telefoni yahamagaye Abakuru b’Ibihugu bombi mu bihe bitandukanye. 

Mu biganiro byombi ikibazo cyari icy’intambara ishyamiranyije  M23 na FARDC yifatanyije na FDLR, umutwe umazw imyaka ikabakaba 30 ushaka guhungabanya umutrkank w’u Rwanda udasize n’uwa Congo. 

Imirwano ikomeje kwerekeza i Goma mu gihe ibindi bice byegereye uyu mujyi uhana imbibi n’u Rwansda byose byamaze kwigarurirwa na M23. 

Nanone kandi, iyo murwano ikomeje yaguyemo uwari Guverineri n’Umugaba w’Ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Cirumwami Nkuba, aguye ku rugamba i Sake. 

Umutwe wa M23 uvuga ko utazatezuka ku rugamba rwo kubohora abanyekongo bamaze imyaka myinshi baraboshywe n’buyobozi bushyira imbere amacakubiri. 

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *