March 12, 2025

Ihuriro ry’umutwe witwaje intwaro wa M23/AFC urajwe inshinga no kugirana ibiganiro na Leta ya RDC, mu rwego rwo kuganira uburyo bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu aho umutekano ukomeje kugererwa ku mashyi.

Nyuma y’iminsi mike ishize iri huriro ryigaruriye umujyi wa Goma uri muri iki gihugu, hagiye hanze itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa X rw’umuvugizi waryo mu bijyanye na Politike, Laurence Kanyuka.

Mu butumwa buri muri iri tangazo, buvuga ko uyu mutwe ugihanze amaso ibiganiro byo gukemura ikibazo gihari gikomeje guteza impagarara n’umutekano mucye ugeretseho intambara bityo ko ibyo biganiro byafasha mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

Iri huriro kandi ntiryahwemye gushimira abaturage ba Goma kuba barabakiriye ubwo imirwano yagenzaga macye, ndetse bagafatanya nabo gusukura uyu mujyi wari warabaye irorero ry’imirwano.

Yasabye abaturage gushyira umutima hamwe ndetse no gukomeza imirimo yabo basanzwemo ndetse babizeza ko ubutegetsi bwa Kinshasa umunsi bwashaka kongera kugaba ibitero muri uyu mujyi bazirengera bimwe mu bibazo bazahura nabyo.

Kuva inyeshyamba za M23 zakwigarurira umujyi wa Goma hakomeje kugaragara amahoro ndetse bimwe mu bikorwa bitandukanye birasubukurwa nta mpungenge.

Ibi biganiro byifuzwa n’uyu mutwe bisa nka ya nka yo mu bukwe isezeranwa ariko ntitahe dore ko Perezida Tshisekedi yarahiye akirenga akavuga ko atazigera agirana ibiganiro n’uyu mutwe nubwo kenshi ingabo ze zikubitwa inshuro n’izi nyeshyamba.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *