
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025 ku munsi wahariwe kuzirikana intwari z’Igihugu, yageneye ubutumwa Abanyarwanda.
Mu butumwa yacishije kuri X, yasabye Abanyarwanda kurangwa n’indangagaciro zaranze intwari.
Ati “Umunsi mwiza w’Intwari! Uyu munsi, turaha icyubahiro Intwari z’Igihugu cyacu zaharaniye kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ukuri n’ubutabera.Izo ndagagaciro akaba arizo zigize umusingi w’Igihugu cyacu uyu munsi.”
Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda bose baba abakuru cyangwa abato kwimakaza izo ndangagaciro bagahanga n’inzitizi Igihugu gihura nazo buri munsi.
Ati “Ni inshingano ya buri wese, yaba umuto cyangwa umukuru, guhangana n’inzitizi duhura nazo, tukabikorana ubunyangamugayo, guhagarara ku kuri, no gukomeza kubaka Igihugu birenze kure icyo abandi bashaka kutugenera.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, akaba ari bwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda, banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.