March 12, 2025

Ingabo za Malawi zakoreraga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC zasabwe gutangira kwitegura gutaha.

Bikubiye mu butumwa Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yahaye Umugaba mukuru w’ingabo ze ngo atangire arebe uko bizakorwa kandi bidatinze.

Malawi yari isanzwe ifite ingabo zagiye mu butumwa bwa SADC yagiye gukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifatanyije na Afurika y’Epfo na Tanzania.

Biswe SAMIDRC, bukaba bwari bugamije gufasha ingabo za DRC guhangana n’abarwanyi ba M23.

Ubutegetsi bwa Malawi bwanzuye ko abasirikare bayo bataha mu rwego rwo koroshya ibiganiro by’amahoro bishobora kuzaba mu gihe kiri imbere kugira ngo imirwano ihagarare.

Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo nabo baherutse gusaba Guverinoma yabo kuvana Ingabo z’icyo gihugu mu Burasirazuba bwa Congo.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisitiri w’ingabo wa Afurika y’Epfo witwa Angie Motshekga ari kumwe n’Umugaba wazo bitabye Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo batange ibisobanuro ku mpamvu ingabo bashinzwe  ziri muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo mu butumwa bwa SADC.

Ibisobanuro batanze ntibyanyuze Abadepite kuko wasangaga badahuza kucyatumye igihugu cyabo kijya muri DRC.

Banenze ko ingabo zabo ziri mu bikorwa byo kurinda inyungu z’abantu ku giti cyabo aho kuba ubutumwa bw’amahoro.

– Kwmamaza –

Banagaragaje impungege ku bufatanye bw’ingabo za Afurika y’Epfo n’umutwe wa FDLR.

Imirwano iherutse kubera muri Goma yaguyemo abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo n’abanya-Malawi batatu bishwe na  M23 ubwo bafata uyu mujyi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *