
Muri iki gitondo Perezida Kagame yageze muri Tanzania mu nama yahuje Abakuru b’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibya SADC.
Ni Inama iri bwigirwemo uko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byakemuka.
Iyo nama yatumijwe mu minsi ishize ngo isuzume ibibazo byatumye intambara yeruye yaduka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihosha.
Kagame yahasanze abandi bakuru b’ibihugu barimo na Emmerson Mnangagwa uyobora SADC.
Uyu muyobozi yafashe mu mugongo abo mu miryango y’abasirikare ba Afurika y’Epfo na Malawi baherutse kwicirwa mu mirwano yabahuje na M23 yabereye i Goma.
Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyo nama ni Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda, William Ruto wa Kenya, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, Hakainde Hichilema wa Zambia, yanasuhuje Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa, Mme Judith Tuluka Suminwa uhagarariye Perezida Felix Tshisekedi mu nama, na Gervais Ndirakobuca Minisitiri w’Intebe w’u Burundi hari na Perezida wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat.
Iyi nama irimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António uhagarariye Perezida w’igihugu cye.
Abakuru b’ibihugu bataje mu nama ni Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo wahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ronald Ozzy Lamola na Malawi ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Perezida Antoine Felix Tshisekedi ntiyayitabiriye imbona nkubone ariko arayikurana mu buryo bwa Online.
Evariste Ndayishimiye w’u Burundi nawe yohereje intumwa.
Ibiri buve muri iriya nama biri mu bitegerejwe na benshi mu Karere n’ahandi ku isi.