
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stéphanie Nyombayire, yamaganye uburyarya bw’Igihugu cy’u Bubiligi gishinja u Rwanda gusahura amabuye y’agaciro ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe ari bwo bwayubakishije iterambere ry’Igihugu.
Yavuze ko icyo gihugu ahubwo ari cyo kizwiho gusahura RDC kuva mu gihe cy’ubukoloni, aho ayo amabuye cyasahuye ari yo yatumye kigwiza ubukire mu gihe RDC ihora mu makimbirane.
Muri Gashyantare 2024, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ajyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro no kugenzura icukurwa ryayo.
Icyakora RDC yakunze gusaba ko EU yahagarika ayo masezerano, ishinja u Rwanda ko amabuye igurisha mu ruhando mpuzamahanga ari amajurano.
Ni ibirego u Rwanda rwamagana kenshi rwivuye inyuma rugaragaza ko rufite ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro kuko imipaka yaciwe n’abakoloni atari yo yari guherereza amabuye mu gice cy’uburasirazuba bwa Congo.
Guhagarika ayo masezerano RDC ibisabira u Rwanda kuko irishunja gutera inkunga umutwe wa AFC/M23, bakomeje guhangana mu ntambara muri Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
U Bubiligi buherutse gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano burushinja gusahura RDC. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare, Nyombayire yanditse ku rukuta rwe rwa X, avuga ko icyo gihugu kirimo kugaragaza uburyarya.
Nyombayire yanenze ko u Bubiligi busabira u Rwanda ibihano ku bibazo bwateje mu Karere k’Ibiyaga Bigari, birimo no kuhabiba amacakubiri ashingiye ku moko.
Uwo muyobozi yavuze ko ibirego by’u Bubiligi bikwiye “kuba igihamya cy’uko kwigira nyoni nyinshi bidashobora gusibanganya ukuri ku mateka”, cyane ko icyo gihugu cy’i Burayi gifite uruhare runini mu gutera amakimbirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Igihugu kiri ku isonga mu gushinja u Rwanda gusahura umutungo kamere nyamara ari wo ubukire bwose bw’u Bubiligi bwubakiyeho. Uku ni ukurengera birenze igipimo.”
Nyombayire yakomeje agira ati “Niba hari ukwiriye kunengwa, ni igihugu cyagize uruhare mu kurema no kubiba inzangano zishingiye ku moko, gikomeje gushyigikira abakoze Jenoside mu gihe Akarere ka Antwerp Diamond (mu Bubiligi) gakomeje gutera imbere gakijijwe na diyama zo muri RDC.”
Nyombayire yakomeje agaragaza ko ikibazo kiri muntu wese wungukira ku guteza ibibazo RDC.
Yagize ati: “Igihugu kimwe mu bikize kandi binini muri Afurika gihora cyishingikirije kimwe mu bihugu bito byo mu Burayi kugira ngo gikemure ibibazo byacyo biciye mu mpano za dipolomasi n’inkunga z’ubukungu.”
Tariki ya 14 Gashyantare 2025, Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’u Burayi bazamuye ingingo yo guhagarika amasezerano y’ubufatanye hagati ya EU n’u Rwanda ku mutungo kamere w’ingenzi, mu nama y’intumwa z’Afurika na EU yabereye i Strasbourg, hagamijwe kuganira ku kibazo cy’umwuka w’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyamara, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yanenze uburyo u Rwanda ruri gukorwaho iperereza ku bijyanye n’inyerezwa ry’umutungo kamere, agaragaza ko habaho kudashaka gushyira mu majwi ababifitemo uruhare nyakuri.
Yavuze ko ibi bifitanye isano n’ikibazo cy’ingutu cy’amakimbirane no n’inyungu mpuzamahanga zishingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: ‘U Rwanda nta nyungu n’imwe rwakura mu kuba RDC idatekanye. Yewe icyerekezo cy’iterambere ryacu n’uko Akarere kagira umutekano, n’imikoranire mu by’ubukungu.”
Dubravka Suica, Komiseri wa EU ushinzwe akarere ka Mediterane, yabwiye abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ko bagomba kwitondera icyemezo cyo guhagarika ubufatanye bwa EU n’u Rwanda.
Suica yagize ati: “Guhagarika ayo masezerano bishobora kudafasha na gato, kuko byakuraho urufatiro rw’ubu bufatanye n’u Rwanda kandi bigatesha agaciro ubushake bwo gukomeza umusaruro n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo buboneye.”