
Generali Sultani Emmanuel Makenga, umugaba mukuru w’Igisirikare cya M23 yasuye abasirikare ba Leta (FARDC) bari mu mahugurwa mu kigo cya Rumangabo bakaba barishyikirije M23 nyuma y’ifatwa rya Goma.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 13 Gashyantare, Generali Makenga akaba yarabwiye abo basirikare bari guhabwa amahugurwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo ko bagomba kwivanamo ingengabitekerezo bashyizwemo na Tshisekedi bagashyira hamwe na M23 mu kubaka Igihugu.
Nyuma yuko Umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Goma ku wa 27 Mutarama, abasirikare ba Leta batari bake bishyikirije ingabo za M23, nayo ifata icyemezo cyo kubacisha mu mahugurwa y’Igihe gito kugira ngo abazashaka bazafatanye n’uyu mutwe mu ntambara uhanganyemo na Leta.
Generali makenga yababwiye ko Ingengabitekerezo y’amoko bigishijwe ntaho izabageza, agaragaza ko M23 ari abavandimwe babo kandi bakwiye gushyira hamwe nk’abanyekongo.
Yagize ati “Mwishyikirije abavandimwe banyu, mufatwa n’abavandimwe banyu b’abanye-Congo. Kubera ko mwaje hano gutyazwa, mukwiye kurangwa n’ikinyabupfura. Nta musirikare udakwiye kurangwa n’ikinyabupfura. Igisirikare cya ARC kirashaka kubohora iki gihugu, kirashaka kubohora abanye-Congo. Turashaka kubatyaza, muzacyinjizwemo kugira ngo mubohore abanye-Congo. Muriteguye?”
Makenga yabasabye gukurikirana neza amasomo bahabwa n’Abarimu babo mu kigo cya Rumangabo kiri muri Teritwari ya Rutshuru, abizeza ko igihe cyose bashyira hamwe nta kabuza bazakuraho Leta ya Kinshasa.