March 12, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko umuntu wirengagiza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR utariho, kandi uteje ikibazo aba yirengagije amateka y’u Rwanda.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rutazabyihanganira na gato, anasaba ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iwucumbikiye imenya gukemura ibibazo by’umwutekano wayo, ikareka ku byegeka ku Rwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) irimo kubera muri Ethiopia yiga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Umukuru w’Igihugu yerekanye ko hari abantu bahora mu gushinja U Rwanda kuba nyirabayazana w’ikibazo cya RDC aho gushaka umuti urambye wacyo.

Yagize ati: “Iyo gukinira ku gushinja abandi, imbwirwaruhame, kubeshya, no kutagira isoni ari byo byakemura iki kibazo, cyari kuba cyararangiye kera. Ntabwo twari kuba tugifite iki kibazo. Hari abantu babeshya nta mpamvu. FDLR ishobora ite kutabaho mu bitekerezo by’abantu bamwe? Cyangwa se kuki ari ikintu kigomba gufatwa nk’aho nta gaciro gifite?”

Perezida yongeyeho ati: “Iyo uyifata nk’ibintu byoroshye, uba ubifata nk’aho nta gaciro bifite mu mateka yanjye, kandi sinzabyemera. Nta cyo bitwaye uwo uri we.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ntawe ruzategereza ngo arugenere uko rubaho.

Yagize ati: “Sinshaka impuhwe z’umuntu uwo ari we wese muri iki cyumba kugira ngo ampe uburenganzira bwo kubaho cyangwa ngo abantu banjye babeho. Oya, rwose. Nzabaho kuko ari uburenganzira bwanjye.”

Yakomeje avuga ati: “Iyo numva abantu bavuga ibi bintu, mbaza nti: Ni ryari Congo izemera inshingano z’akaga kayo? Kuki Congo yiyumvisha ko ibibazo byayo byose biva hanze, ku buryo buri gihe ishakira ibisubizo ahandi? U Rwanda nta sano rufitanye n’ibibazo bya Congo. Dufite ibibazo byacu byo gukemura. Congo ni nini cyane ku buryo itashobora guterurwa n’u Rwanda.”

Yongeraho ati: “Nk’uko nabibabwiye, turi igihugu gito, turi igihugu gikennye, ariko ku bijyanye no kugira uburenganzira bwo kubaho, ntimuzigere mukora ikosa ryo kubyitiranya. Sinzabisaba, sinzasaba umuntu uwo ari we wese.”

Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze imyaka isaga 30 mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri ubu ifatanya n’Igisirikare cy’icyo gihugu FARDC kimwe n’indi mitwe, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro gukomeza kurwana na M23, umutwe RDC ishinja gukorana n’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi ibyo birego bya Congo ivuga ko bituruka ku buyobozi bwayo bwihunza inshingano zo kubikemura.

U Rwanda kandi rushinja Congo kuba ifatanya na FDLR iyiha intwaro n’ibindi bikoresho, kandi uyu mutwe wakunze kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda aho byahitanye ubuzima bw’abatari bake.

Kuva M23 yatangira intambara yo kurwanirira uburenganzira bwa bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru n’iy’Amajyepfo, bicwa n’igisirikare cya Congo na FDLR, umubano w’u Rwanda RDC wajemo igitotsi.

U Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kandi ruvuga ko ruzazikuraho ari uko ubwo bufasha Congo igenera FDLR bwavuyeho kandi icyo gihugu kigahagarika umugambi wacyo wo gushaka gutera u Rwanda kigaragaza.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *