March 12, 2025


U Rwanda rwabwiye Ubwongereza ko ingamba rwafashe zo kwirindira umutekano ari rwo zireba bityo ko ntawe ukwiye kurutegeka uko rubyitwaramo.

Hari nyuma y’itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Ubwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga, UK Foreign, Commonwealth & Development Office (FCDO), ryavugaga ko rugomba gucyura ingabo zarwo ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubwongereza buvuga ko ibyo u Rwanda rukora muri DRC ari ukuvogera ubusugire bwa kiriya gihugu bityo rukwiye gucyura ingabo zarwo vuba na bwangu.

Binyuze mu itangazo ryavuye muri Ambasade yarwo i London, u Rwanda rwatangaje ko ibyo rukora byose rubikora mu nyungu z’abarutuye hagamijwe ko babaho batekanye.

Ruvuga ko ingamba rufata mu by’umutekano zigamije kurinda ko abanzi barwo baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakwisuganya bakarugirira nabi kandi ngo uwo ni umugambi bamaranye igihe kirekire.

Ibivugwa aha biherutse kugaragara ubwo tariki 26, Mutarama, 2025 ibisasu byavuye muri DRC bigwa mu Rwanda byica abaturage 16 abandi 177 barakomereka.

Kubera iyo mpamvu ndetse no kuba Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Félix Tshisekedi yaravuze ko afite umugambi wo kurasa mu Rwanda, ubuyobozi bwarwo bwanzuye ko bugomba kurinda ko ibyo bizaba kandi bukabikora mu buryo bwose kandi buhoraho.

FDLR nayo iracyari ikibazo ku butegetsi bw’u Rwanda nk’uko abayobozi barwo babivuga.

Uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoreye Abatutsi Jenoside n’abandi basangiye ingengabitekerezo yo kubarimbura baba muri DRC cyangwa ahandi ku isi.

U Rwanda, ku rundi ruhande, ruvuga ko kuba muri DRC hari ubwicanyi cyangwa irindi totezwa bikorerwa abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ariko amahanga, harimo n’Ubwongereza, akabyirengagiza nabyo ari ikosa rikomeye.

Benewabo w’abo baturage batotezwa nibo bagize M23, umutwe wa gisirikare na Politiki wafashe intwaro ngo uhangane n’ubutegetsi bwa DRC.

Abayobozi ba DRC bavuga ko u Rwanda ari rwo rufasha uwo mutwe ariko rwo rukavuga ko ibyo atari byo, gusa rukavuga ko haramutse hari ufashije abugarijwe no kumarirwa ku icumu nta kosa yaba akoze.

U Rwanda ruvuga ko kugira ngo intambara M23 irwana ihoshe, ari ngombwa ko haba ibiganiro igizemo uruhare kuko umuti w’intambara wo udashobora kugira icyo ugeraho cyane cyane ku ruhande rwa Leta ya DRC.

Ku byerekeye ukutumvikana hagati ya Kigali na London, uruhande rw’u Rwanda ruvuga ko Ubwongereza ‘bukomeje’ gucumbikira abantu batandatu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba yo bidegembya batunzwe n’ibiva mu misoro y’Abongereza.

U Rwanda runenga Ubwongereza ko buri mu bihugu bike bwo mu Burayi bigicumbikiye abaruhekuye.

Rusaba Ubwongereza gukorana n’ibihugu bya SADC, EAC n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu biganiro byo kureba uko amahoro ‘arambye’ yaboneka mu Burasirazuba bwa DRC.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *