
Umunyemari Mironko François Xavier yatsinzwe urubanza yarezemo Leta y’u Rwanda aho yayishyuzaga Amafaranga arenga miliyari 18 Frw ajyanye n’isoko yahawe na Leta yariho mbere ya Jenoside ryo kugura ibikoresho bya gisirikare yaguze hagati y’umwaka wa 1993 na 1994.
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Court of Justice – EACJ) rwafashe umwanzuro kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025 kuri urwo rubanza, rwanzuye ko Mironko atsinzwe, akaba ategetswe kwishyura ibyagenze ku rubanza byose.
Uru rubanza rwabereye ahakorera Urukiko Rwisumbuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, rwitabiriwe n’abantu batandukanye, Leta y’u Rwanda ikaba yunganirwaga na Me Ntarugera Nicolas mu gihe umunyemari Mironko yunganirwaga na Me Clare Kituyi.
Ikibazo cya Mironko na Leta y’u Rwanda cyari kimaze imyaka irenga 30, kikaba cyarageze mu nkiko nyinshi, zaba iz’imbere mu gihugu n’izo hanze yacyo, Mironko akaba yaratsinzwe, ariko we akajurira.