March 12, 2025

Kanusi Jean Pierre w’imyaka 65 wivugira ko kureka ingeso y’ubujura byamunaniye, yafatanywe ibinyomoro yari yibye mu gicuku mu murima w’umuturage witwa Habyarimana Jean Claude, mu Mudugudu wa Mugerero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi yabigejeje mu nzu iwe, anavuye kubishakira umuguzi.

Habyarimana Jean Claude nyir’umurima byibwemo, avuga ko yahoraga asanga yibwe, ibindi byangijwe, hakabura ufatwa, yashyizeho abamucungira rwihiswa. Ubwo uyu musaza yitwikiraga igicuku akajyamo, abo barinzi n’irondo bamubonyemo, baramucunga kuko banashakaga kumenya abo bakorana, aca ibinyomoro, abijyana iwe mu rugo bamuriho, ajya gushaka umuguzi, ntibazana ngo bafatanwe kuko umuguzi ngo yabaye nkugira amakenga, arabimutuma ngo abimuzanire.

Habyarimana ati: “Yabaye akigaruka, akibishyira mu gatete yari afite tuba twamugezeho, mpamagara Umukuru w’Umudugudu, araza turamufata tumushyikiriza ubuyobozi ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo. Icyadutangaje ni uko agifatwa yavuze ko yemera ko yari yaratujujubije, imyaka yaburaga  n’iyononwaga mu mirima yo hafi aho yemera ko ari we wabikoraga,avuga ko ubwo afashwe atazongera.’’

Anavuga ko uyu musaza yamwangirije cyane kubera uburyo hari mu gicuku.

Ati: “Yasoromaga akanda, icyo yumvise gikandika akaba ari cyo abika avuga ko gihiye, ikidakandika akagita mu murima, ku buryo ibyo yajungunye n’ibyo yatwaye byajyaga kungana. Yampombeje ibitari munsi y’agaciro k’amafaranga 20 000, ambwira ko ibyo naburaga byose ari we wabaga yabyibye,ubu ari kubibazwa.”

Umukuru w’Umudugudu wa Mugerero Nsengiyumva Télésphore, avuga ko mu rugo rw’uwo musaza hahora amakimbirane ndetse asanzwe anafatirwa mu bujura.

Ati: “Hari n’igihe twigeze kumufatana igitoki akigikura mu murima w’umuturage, arabihanirwa, akomeza kugenda yiba afatwa agaruka, bityo bityo ariko noneho aho bigeze twumva yahanwa bifatika abaturage bakagira umutekano w’ibyabo, kuko n’uburyo yibamo anagerekaho kwangiza ibyo adatwaye, ugasanga ibyo atatwaye n’ubundi yabihombeje.”

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Nyakarenzo, Musabyemariya Marie Claire,avuga ko bibabaje kubona umusaza nk’uriya, wagombye kuba intangarugero n’umugishwanama mu Murenge ari we urara abuza abaturanyi amahoro yiba, akanayabuza umuryango we awuhoza ku nkeke.

Ati: “Amakuru y’ubujura bwe twayamenye, yafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo. Urugo rwe runasanzwe ku rutonde rw’ingo zibanye nabi, wakurikirana ugasanga iyi mibanire mibi n’umugore we iri mu bimuheza mu bukene akajya mu ngeso zo kwiba, ntacyo  amarira urugo rwe.”

Avuga ko ingeso nk’izi ubuyobozi n’abaturage bazamagana, haba mu nteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi n’ikindi gihe cyose bahuye na bo, akanongera kubasaba kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’ingeso nk’izi z’ubujura,kuko byombi bidashobora kugira aho bigeza ubirimo, ko batakwihanganira ko umusaza nk’uriya azajya ategereza ko abandi bakora ngo yibe, ko ubuyobozi butabyihanganira.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *