
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko Leta ya DRC yashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kwifatanya n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashinze umutwe wa FDLR.
Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya, yabaye ku wa 5 Werurwe 2025, Minisitiri Jean Damascène Bizimana yatangaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere ikomeza gukwirakwira, kubera uruhare rukomeye rw’abakuru b’ibihugu bya RDC n’u Burundi.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ikibazo cy’ingengabitekerezo mu Karere kimaze gufata indi ntera, cyane ko itagisakazwa gusa n’imitwe ya politiki ahubwo n’abakuru b’ibihugu birimo u Burundi na DRC, bafata iya mbere mu kuyihembera.
Minisitiri Dr Bizimana yatanze urugero kuri Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, wagiye mu Kirundo muri Gashyantare 2025, akavuga ko yiteguye guhangana n’Abanyarwanda.
Icyo gihe yagize ati “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’? Noneho ntimuzaba muri mwenyine. Twese, n’uw’i Nyanza Lac hariya ku mupaka wa Tanzania ureba Kigoma, azaba ari aha. Twese Abarundi ntituzemera gupfa nk’Abanyekongo. Ipuuu sha! Abantu bakicwa nk’ihene uko nyine!”
Minisitiri Bizimana yatangaje ko imvugo nk’iyi iyo ivuzwe n’umukuru w’igihugu, irushaho gukuza urwango mu baturage.
Ati “Umukuru w’Igihugu iyo aje akavuga ibi mu baturage, urwango rwabuzwa n’iki kuremera?”
Imvugo zirimo urwango zabibwe mu baturage na Minisitiri w’Ubucamanza wa RDC, Constant Mutamba, wavuze ko u Rwanda na Perezida Kagame ari abanzi ba RDC.
Ati “Hari kandi Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, na we wajyanye na Minisitiri w’Intebe agatanga ikiganiro gikwiza ikinyoma mu baturage ko Abatutsi ari abicanyi, kandi bateza ikibazo mu karere”.
Yavuze ko imitwe yitwaje intwaro irimo ALIR waje guhinduka FDLR, uwa RDR, FDU-Inkingi n’indi yashinzwe n’abahoze muri Leta ya Habyarimana, ari yo yagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere n’ubu igikwirakwira.