April 4, 2025

Taarifa Rwanda ifite ibaruwa yanditswe n’Abanyamulenge bahagarariye abandi batabaza amahanga ngo ahaguruke abarinde gukomeza kwicwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Abayanditse bavuga ko bahagarariye abandi Banyamulenge batuye muri DRC, muri Suède, muri Norvège, muri Denmark no muri Finland.

Iyo baruwa kandi bayigeneye naba Minisitiri b’Intebe bo muri ibyo bihugu, ikaba ikubiyemo ubutabazi bifuza ko bakorerwa kuko bari kwicwa umusubizo isi yose irebera.

Ubutumwa bwabo buvuga ko ubwicanyi bakorerwa atari bo gusa bwugarije ahubwo bukorerwa n’abandi bose b’Abatutsi batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse n’abitwa Abahema bo mu Ntara ya Ituri.

Muri iyo baruwa hari ahanditse hati: “ Guhera mu mwaka wa 2017, Abanyamulenge bishwe mu buryo buteguwe kandi bwa gikwira, bugera ku bantu bose bashakishwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Aba Mai-Mai nibo babigiragamo uruhare muri icyo gihe cyose”.

Bemeza ko abo ba Mai Mai ubu bamaze gutangira gukorana na Leta n’aba Wazalendo.

Abayanditse bavuga ko hari imidugudu 450 yasenywe burundu, inka 500,000 ziraribwa kandi 80% by’Abanyamulenge bava mu byabo bahunga urupfu.

Mu guhunga bahungiye mu Rwanda, mu Burundi, muri Uganda no muri Kenya.

Abagize amahirwe kurusha abandi babonye ubuhungiro mu Burayi na Amerika.

Mufunga Bineza uyobora Umuryango w’Abanyamulenge muri Suède, akaba umwe mu banditse iyo baruwa avuga ko ubwicanyi bakorerwa bukorwa ku manywa, bugakoranwa ubugome kandi bushyigikiwe na Leta.

Muri iriya baruwa, hagaragaramo ingero z’Abanyamulenge bishwe barimo Lieutenant Gisore Kabongo Patrick, akaba yarahoze ari Umututsi wishwe nabi, yicishwa amabuye, umubiri we barawutsika, ibice byawo bisigaye barabiteka barabirya.

Byabaye mu Ugushyingo, 2023.

Umwe mu bashakashatsi b’Ikigo kitwa Human Rights Watch witwa Thomas Fessy yavuze ko ibyabaye icyo gihe ari amahano yabereye ku karubanda.

Ibaruwa ya bariya baturage itanga kandi urugero rw’ibyegeze gusohoka muri raporo ya Alice Nderitu, Intumwa nkuru y’Umuyobozi w’ishami rya UN rishinzwe kurwanya Jenoside, yavugaga k’ubwicanyi bwibasiye abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Nderitu yanditse ko ubwo bwicanyi bwerekana ko hatabayeho gukumira, muri DRC naho haba Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yabereye mu Rwanda.

Abanditse ibaruwa ivugwa muri iyi nkuru bavuga ko nubwo hari ibirego cyangwa impuruza zabaye guhera mu mwaka wa 2020 kugeza mu mwaka wa 2024 ntawigeze agezwa mu butabera ngo akurikiranwe ku byaha byibasira inyokomuntu byaregewe.

Kuri bo, ibi byerekana ubushake buke bwo gutanga ubutabera, ikintu bavuga ko cyagombye gukosorwa vuba.

Etienne Serubungo uyobora Abanyamulenge baba muri Norvège avuga ko uwashaka gukemura ibibazo biri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, agomba kubanza kubimenya mu mizi yabyo kandi akabikemura ari ho ahereye.

Serubungo avuga ko kubikemura gutyo ari byo byatanga umusaruro kurenza gutega amatwi ibivugwa n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abanditsi b’iyo baruwa bashimira abayobora ibihugu byo mu Majyaruguru y’Uburayi( babyita Nordic Countries)kubera ubushake bwabo bwo kumva iby’iki kibazo.

Basanga Leta ya Suède ari iyo gushimwa kuko itabarengeje ingohe ubwo bayiganaga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *