May 22, 2025
cmp3.14.14.72670860q4 0x3cf38bdf

Kuri iki cyumweru Perezida Paul Kagame azakirira abatuye Umujyi wa Kigali muri BK ARENA  mu Karere ka Gasabo.

Yaherukaga kuganira mu bikorwa bye byo kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda byabaye muri Nyakanga ishyira Kanama, 2024.

Kwakira abaturage kwe kuzaba ari cyo gikorwa cya mbere kimuhuje n’abaturage benshi icyarimwe mu buryo bw’imbonankubone.

Ahuye nabo mu gihe ari bwo kandi hagitangira gushyirwa mu bikorwa gahunda y’iterambere rirambye, icyiciro cyayo cya kabiri bita National Strategies for Transformation, Chapter II.

Ni gahunda yo kuzamura ubukungu ikomatanyije ibigomba gukorwa byose mu buzima bw’igihugu.

Mu biganiro yagiranye n’abaturage mu  myaka yatambutse, akenshi Perezida Kagame yabagezagaho gahunda igihugu kibafitiye, akabibutsa ko abishyize hamwe nta kibananira.

Birashoboka ko kuri iyi nshuro azaganira n’abanya Kigali uko ibibazo by’ubukungu muri iki gihe bihagaze n’uko bahangana nabyo.

Muri uko guhangana nabyo harimo no gutanga umusoro cyangwa amahoro byagenwe kugira ngo amafaranga abivuyemo azibe icyuho giterwa n’ihagarikwa ry’inkunga bimwe mu bihugu byari bisanzwe bigenera u Rwanda.

Ntazabura kandi kumva ibibazo by’abaturage cyane cyane ko iyo ingingo iba ari imwe muzo agarukaho iyo bahuye.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *