April 3, 2025

Mu mezi ane ashize abantu 45 mu Rwanda batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha ikoranabuhanga bakiba abantu $ 305.000, ni ukuvuga Miliyoni Frw 432 zisaga.

Abo bafatiwe mu mukwabo mpuzamahanga wakozwe mu bihugu birindwi by’Afurika, bafatanwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bisaga 1.842 kandi hose muri ibyo hafungwa abantu 306.

Polisi z’ibihugu na Polisi mpuzamahanga, Interpol, nizo zakoranye zirabashaka zirabafata.

Mu Rwanda, abafashwe barimo abigiraga abakozi ba sosiyete z’itumanaho maze bakabeshya abaturage ko batsindiye ibihembo, maze bakabakuramo amakuru y’ingenzi atuma babiba.

Abandi biyitaga abayobozi b’ibigo by’amashuri, abaganga cyangwa bakigana uwo muryango runaka wakomerekeye mu mpanuka n’ibindi byago bituma bakenera inkunga y’amafaranga mu bagize uwo muryango.

Bivugwa ko mu mafaranga yatwawe n’abo batekamutwe mu Rwanda, bifashishije ikoranabuhanga, hagarujwe $ 100.000.

Uwo mukwabo wiswe “Red Card” bisobanuye ikarita itukura, watangiye mu Ugushyingo 2024 ugeza muri Gashyantare 2025.

Wibanze ku gusenya uruhererekane rw’abanyabyaha bifashisha ikoranabuhanga bacucuye abantu basaga 5000.

Ahanini amafaranga yibwa yabaga azigamwe na ba nyirayo kuri telefoni no kuri banki, bababeshya abantu amahirwe y’ishoramari ndetse n’ubutumwa buyobya abantu ko bakiriye amafaranga bagasabwa kuyasubiza.

Mu mezi ane ashize abantu 45 mu Rwanda batawe muri yombi bakurikiranyweho gukoresha ikoranabuhanga bakiba abantu $ 305.000, ni ukuvuga Miliyoni Frw 432 zisaga.

https://pagead2.googlesyndication.com/pagead/ads?client=ca-pub-7061880340707756&output=html&h=280&adk=2617185277&adf=912296159&w=760&abgtt=6&fwrn=4&fwrnh=100&lmt=1743176410&num_ads=1&rafmt=1&armr=3&sem=mc&pwprc=3295217983&ad_type=text_image&format=760×280&url=https%3A%2F%2Fkiny.taarifa.rw%2Frwanda-ikoranabuhanga-ryatumye-abantu-bibwa-305000%2F&fwr=0&pra=3&rh=190&rw=759&rpe=1&resp_fmts=3&wgl=1&fa=27&uach=WyJXaW5kb3dzIiwiMTkuMC4wIiwieDg2IiwiIiwiMTM0LjAuNjk5OC4xNjYiLG51bGwsMCxudWxsLCI2NCIsW1siQ2hyb21pdW0iLCIxMzQuMC42OTk4LjE2NiJdLFsiTm90OkEtQnJhbmQiLCIyNC4wLjAuMCJdLFsiR29vZ2xlIENocm9tZSIsIjEzNC4wLjY5OTguMTY2Il1dLDBd&dt=1743176410928&bpp=2&bdt=1412&idt=2&shv=r20250327&mjsv=m202503270201&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&eo_id_str=ID%3D06715cdaaa8e44e0%3AT%3D1736004354%3ART%3D1743176385%3AS%3DAA-AfjZN72nIicGQh_E7RkSj7Ej2&prev_fmts=0x0%2C1200x280%2C265x600&nras=2&correlator=689715267161&frm=20&pv=1&u_tz=60&u_his=2&u_h=720&u_w=1280&u_ah=672&u_aw=1280&u_cd=24&u_sd=1.5&dmc=8&adx=98&ady=1597&biw=1265&bih=585&scr_x=0&scr_y=0&eid=31090665%2C31091180%2C95354564%2C95356499%2C95356504%2C31091376%2C95355300%2C95356788%2C95356929&oid=2&pvsid=2512805854167779&tmod=1730730005&uas=0&nvt=1&ref=https%3A%2F%2Fkiny.taarifa.rw%2F&fc=1408&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C1280%2C0%2C1280%2C672%2C1280%2C585&vis=1&rsz=%7C%7Cs%7C&abl=NS&fu=128&bc=31&bz=1&td=1&tdf=2&nt=1&pgls=CAEQBRoGMy4yNy4x&ifi=5&uci=a!5&btvi=2&fsb=1&dtd=11

Abo bafatiwe mu mukwabo mpuzamahanga wakozwe mu bihugu birindwi by’Afurika, bafatanwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bisaga 1.842 kandi hose muri ibyo hafungwa abantu 306.

Polisi z’ibihugu na Polisi mpuzamahanga, Interpol, nizo zakoranye zirabashaka zirabafata.

Mu Rwanda, abafashwe barimo abigiraga abakozi ba sosiyete z’itumanaho maze bakabeshya abaturage ko batsindiye ibihembo, maze bakabakuramo amakuru y’ingenzi atuma babiba.

– Kwmamaza –

Ad image

Abandi biyitaga abayobozi b’ibigo by’amashuri, abaganga cyangwa bakigana uwo muryango runaka wakomerekeye mu mpanuka n’ibindi byago bituma bakenera inkunga y’amafaranga mu bagize uwo muryango.

Bivugwa ko mu mafaranga yatwawe n’abo batekamutwe mu Rwanda, bifashishije ikoranabuhanga, hagarujwe $ 100.000.

Uwo mukwabo wiswe “Red Card” bisobanuye ikarita itukura, watangiye mu Ugushyingo 2024 ugeza muri Gashyantare 2025.

Wibanze ku gusenya uruhererekane rw’abanyabyaha bifashisha ikoranabuhanga bacucuye abantu basaga 5000.

Ahanini amafaranga yibwa yabaga azigamwe na ba nyirayo kuri telefoni no kuri banki, bababeshya abantu amahirwe y’ishoramari ndetse n’ubutumwa buyobya abantu ko bakiriye amafaranga bagasabwa kuyasubiza.

Inshuro nyinshi Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwafashe abantu bakora ibyo byaha kandi rukunze kuburira abantu kugira amakenga ntibizere uwo ari we wese ubijeje kubungukira amafaranga vuba kuko akenshi aba atari uwo kwizerwa.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *