
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique, aravuga ko abarwanyi ba M23, bohereje intumwa muri Qatar mu rwego rwo kunoza ibiganiro biganisha ku gukemura amakimbirane n’intambara byibasiye Uburasirazuba bwa Congo.
Iki kinyamakuru gitangaza ko, izi ntumwa M23 yohereje, zirangajwe imbere na Perezida wayo Bertrand Bisimwa n’abandi batandukanye batavuzwe amazina.Byitezwe ko izi ntumwa zishobora guhura i Doha n’izoherejwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Qatar nk’igihugu kirajwe ishinga yo gushaka gukemura ikibazo cy’amakimbirane ari mu karere by’umwihariko ikibazo cy’intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo, yiyemeje kumva buri ruhande mu zihanganye, itumira M23, igamije kumva impamvu zayo, kenshi zikunzwe kwirengagizwa ku rwego mpuzamahanga.
Ubwami bwa Qatar bwatumiye M23 nyuma y’uko ku itariki ya 18 Werurwe, Emir wa Qatar yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa DRC, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.