April 3, 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Nduhungirehe Olivier, yaraye aganiriye  n’abanyamakuru bamubaza ikibazo kimwe inshuro eshatu, bati ni “Ingabo z’u Rwanda mufite mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zingana iki?”

Ni ikibazo yabajijwe nyuma y’uko bamwe mu bahagarariye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bakomeje kugendera ku murongo washyizweho na RDC wo kugereka ibibazo by’icyo gihugu  ku Rwanda. 

Igisubizo yatanze kuri icyo kibazo yasubirishijwemo inshuro eshatu, gisobanura neza uko u Rwanda rwitwara ku bibazo by’icyo gihugu cy’abaturanyi birugiraho ingaruka kubera umutwe wa FDLR wifatanyije na Guverinoma ya RDC. 

Umwe mu banyamakuru yatangiye ashingira ku byavuzwe n’uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza washimangiye ko u Rwanda rukwiye kuva muri Congo kuko ari rwo rufasha M23 gufata ibice binyuranye bya Congo. 

Nduhungirehe yavuze ko nta Ngabo z’u Rwanda ziri muri RDC, ko ahubwo mu kwicungira umutekano u Rwanda rwafashe ingamba z’ubwirinzi zashyizwe ku mipaka mu gukumira ibibazo ruterwa n’uwo mutekano muke.

Yaboneyeho kubwira umunyamakuru ko u Bwongereza budakwiye gutegeka u Rwanda icyo rukora kuko hari ibiganiro by’amahoro bikomeje biyobowe n’Afurika amahanga asabwa gushyigikira. 

Ati: “Si ah’Ubwami bw’u Bwongereza kutubwira ibyo dukwiriye gukora. Nk’u Rwanda ni kenshi twavuze ko dufite ikibazo cy’umutekano kiva kuri FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro yo muri RDC. Bityo rero twafashe ingamba z’umutekano ku mipaka yacu mu kwirinda ibyo bibazo.”

Yakomeje ashimangira ko ingamba z’ubwirinzi zidakwiye kwitiranywa no kuba Abanyekongo barimo guharanira kongera guhabwa agaciro kuri gakondo yabo. 

Ati: “Ibyo kandi ntibikwiye kwitiranywa na M23 kuko ni umutwe witwaje intwaro w’Abanyekongo urimo guharanira umutekano w’abaturage b’Abanyekongo. Ni M23 yafashe ibice byo muri RDC harimo Goma na Bukavu, si u Rwanda, kuko u Rwanda ntirwafata ubutaka bwa Congo.”

Undi munyamakuru na we yunzemo ati: “Ni abasirikare bangahe mufite muri RDC, ko Loni ivuga ko mu Burasirazuba hari ingabo z’u Rwanda zisaga 7000?”

Minisitiri Nduhungirehe yongeye gusubiza  ati: “Navuze ko tudakwiye kwitiranya M23 n’u Rwanda. M23 ni umutwe w’Abantekongo wafashe ibice binyuranye, ni M23 iri muri RDC kuko ni Abanyekongo.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwo rushyize imbaraga mu gucunga imipaka yarwo  binyuze mu ngamba z’ubwirinzi zikumira ibibazo by’umutekano muke bimaze mu myaka 30, bishamikiye kuri FDLR yashinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yagarutse no ku yindi mitwe yitwaje intwaro ikomeje gutera imbaraga Guverinoma ya Gongo mu mugambi wayo wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko byashomangiwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo mu bihe bitandukanye. 

Yabanijwe kandi ku birebana n’ibitero byagabwe ku Rwanda, agaragaza ko guhera mu mwaka wa 2018 honyine hagabwe ibitero birenga 20 aho igiheruka cyabaye ku wa 26 Mutarama, abantu 16 bakahasiga ubuzima, ingo 200 n’ibindi bikorwa remezo bigasenyuka.

Mu muri Werurwe, muri Gicurasi, no muri Kamena 2022 na bwo ibisasu byaroshywe ku butaka bw’u Rwanda intego ari ugushaka kuburizamo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma by’Umuryango Comminwealth (CHOGM) yabereye i Kigali. 

Mu bitero yagarutseho harimo n’ibyahabwe n’andi mashami ya FDLR nka RUD Urunana n’iyindi, yagiye inyura mu bice binyuranye by’u Rwanda. 

Yatanze kandi n’urugero rw’Umujenerali wa FDLR Brig. Gakwerere Jean Baptiste (Ezechiel) wafatiwe muri RDC yambaye impuzankano y’Ingabo za FARDC, byose gushimangira impungenge z’umutekano z’u Rwanda. 

Yavuze ko ubutumwa bw’u Rwanda bworoshye, ari uko rukeneye igisubizo cya Politiki, rukaba rushyigikiye gukorera hamwe no gukorana n’abandi mu gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano w’Akarere. 

Yavuze ko kugeza uyu munsi u Rwanda rugifite impungenge z’umutekano warwo zishingiye kuri FDLR kuri ubu yamaze guhuza imbaraga na Leta ya RDC. 

Yavuze ko Ibiganiro by’amahoro bya Luanda n’ibya Nairobi bahujwe bitanga amahirwe atagira n’umwe aheza kandi afungura inzira igana ku mahoro arambye. 

Yaboneyeho kwibutsa Isi yose ko habura iminsi mike ngo u Rwanda n’Isi bifatanye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’urwibutso ruhoraho rw’akamaro ko kurinda imiryango yose urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. 

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *