Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye umuyobozi mushya w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Pacifique Kabanda Kayigamba, kuzakora inshingano ze uko bikwiye.
Perezida Kagame yabivugiye mu muhango w’irahira rya Col. Kabanda wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Werurwe 2025.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bitangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame taliki 26 Werurwe 2025. Col.Kabanda yasimbuye Col (Rtd) Jeannot Kibezi Ruhungawari wari usoje manda.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu myaka 8 ishize RIB ishinzwe, yateye intambwe igaragara mu kugenza ibyaha. Ati” RIB yabaye inkingi ikomeye y’umutekano mu gihugu cyacu.”
Mu mpanuro yatanze, Perezida Kagame yasabye uru rwego n’izindi zikorana guhagurukira amatsinda akoresha ikoranabuhanga mu kugirira abantu nabi akabanyaga ibyabo.
Ibi rero umukuru w’Igihugu asanga kubaka ubushobozi mu rwego rw’ubugenzacyaha binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha no gushaka ibimenyetso, bizakumira ibyo byaha.
Yasabye RIB gukomeza gukorana n’inzego bireba kugirango ubutabera butangwe vuba kandi neza ndetse no kuba inyangamugayo.
Ati”Kuba inyangamugayo nabyo bikwiye kwitabwaho, bikaba ishingiro ry’ibikorwa byacu byose.”
Perezida Kagame kandi yasabye abayobozi kugira ubushake, umurava n’ubunyamwuga bigaragaza icyerekezo gifatika ibintu byose biganamo kugirango huzuzwe inshingano.