
Abashakashatsi muri siyansi, abayobozi mu nzego nkuru za Guverinoma ndetse n’Abaminisitiri b’Ibikorwa Remezo n’Ingufu ku Mugabane wa Afurika bagiye guhurira i Kigali mu Nama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y’Ingufu za Nikeleyeri (Nucléaire).
Biteganyijwe inama nyafurika yiga ku mikoreshereze y’ingufu za Nikileyeri, izaba tariki 30 Kamena kugeza ku ya 01 Nyakanga 2025, mu Mujyi wa Kigali.
Ni inama yo ku rwego rwo hejuru isanzwe ihuza inzego zitandukanye muri Afurika zirimo n’abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bireberera urwego rw’ingufu za Nikeleyeri ndetse n’inganda zikora ibijyanye n’ingufu za Nikeleyeri.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 26 Kamena 2025.
Yavuze ko iyi nama izaba ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku buryo Ingufu za Nikeleyeri zakemura ibibazo by’ingufu z’amashanyarazi zitaragera hose muri Afurika.
Minisitiri Dr Gasore, yagize ati: “Iyi nama izahuza Abaminisitiri bashinzwe ingufu muri Afurika, abayobozi n’abashakashatsi, turebera hamwe uburyo twahuza imbaraga mu bijyanye no kubahiriza amategeko n’ibindi bisabwa kugira ngo umuntu agire imbaraga za Nikeleyeri mu bijyanye no guhanahana ubumenyi, cyane cyane ko hari ibihugu muri Afurika bisanzwe bifite imbaraga za Nikeleyeri ndetse no kuba twanahuriza hamwe.”
Minisiteri y’Ibikorwa remezo ivuga ko muri Afurika hasanzwe hari imishinga myinshi yo guhuriza hamwe imiyoboro y’umuriro.
Dr Gasore ati: “Iyo dufite imiriro ihuye, na byo byongera ishoramari kubera ko umuntu uje gushora imari mu gihugu kimwe, aba abizi ko afite isoko ryagutse rirenga imbibi z’igihugu.
Ibyo byose tuzabiganiraho dufatane urunana tujya muri iki cyerekezo gishya cyo kugira ngo ibihugu bya Afurika tubone imbaraga zihagije zo gufasha iterambere twese twifuza kugeraho, haba ku gihugu cy’u Rwanda ndetse no ku bindi bihugu.”
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu nganda ntoya zishobora gukorerwa mu ruganda runini zikazanwa mu gihugu.
Ni inganda zifite umutekano wisumbuyeho urenze usanzwe inganda zisanzwe zikoresha kandi zinajyanye n’ubushobozi bw’ibihugu byo muri Afurika ndetse n’ubushobozi bujyanye n’imiyoboro y’amashanyarazi ikoreshwa mu bihugu bya Afurika.
Yagize ati: “Muri rusange imiyoboro y’amashanyarazi hano muri Afurika ntabwo iratera imbere cyane, ku buryo ibihugu byinshi bitaba biniteguye kwakira inganda z’amashanyarazi nini.
Inganda z’amashanyarazi nini, ni ukuvuga ngo zifite Megawati zirenga 1 000 mu gihe intoya tuvuga, ziba ziri hagati ya 100 cyangwa se munsi.”
Minisitiri Dr Gasore akomeza avuga ati: “Ikindi ni inganda turimo gushyiramo imbaraga, ni inganda zidasaba ubutaka bunini kubera ko nyine aba ari ntoya ndetse zidashobora kugira impanuka kubera ko iyo zigize impanuka, zigira impanuka zizima aho kugira ngo zigire impanuka zishya, kuko iyo zihiye zitera imirasire ishobora kumara igihe kinini yangiza ubuzima ndetse n’abantu muri rusange.”
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), bwavuze ko u Rwanda ruteganya gushyiraho uruganda ruto rwa Nikereyeri (rutanga ingufu za atomike) nibura mu 2030, mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.
Mu ntangiro z’uyu mwaka Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gukoresha ingufu za Nikeleyeri ari inzira yafasha Isi bishingiye ku kuba zitanga ingufu z’amashanyarazi yizewe kandi adahumanye.