July 5, 2025

Mbere y’uko bombe ihagwa, ahacururizwa ikawa hitwa Al-Baqa hari hateraniye abanyeshuri, abahanzi n’abandi bantu bari kuganira, basangira ubwoko butandukanye bw’ikawa.

Ni ahantu BBC ivuga ko hirengeye inyanja abantu baba bareba hirya no hino kandi hazwi cyane mu Mujyi wa Gaza.

Mu gihe rero bari bakiri muri ibyo biganiro, bari kwandika kuri Telefone zabo, nibwo haje umwe mu bayobozi ba Hamas wari umaze iminsi uhigwa na Israel nawe aje kunywa ikawa.

Yahageze asanga hari abaje kwifuriza abandi isabukuru nziza y’amavuko, aricara atumiza agakawa.

Yaje yambaye umwambaro wa gisivili nk’uko uwabibonye yabibwiye BBC.

Mu buryo butunguranye, nibwo akaga kagwiriye abo bantu ubwo bombe yiyesuraga aho hantu igitana uwo muntu wo muri Hamas n’abandi bantu barenga 20.

Abari hafi aho bahise bakwira imishwaro, ariko abandi bahitamo kuza kureba niba nta baba bagihumeka.

Uwabibonye yagize ati: ” Ni akaga kagwiririye benshi kandi karabahitana”.

Harabarurwa abantu 29 bari bahari kandi abagera 22 bo bahise bahasiga ubuzima.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *