
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasobanuye ko buri muntu akwiye agaciro agomba, no guhabwa uburenganzira ku byo abashije gukora hatitawe kuba ari umugore cyangwa umugabo.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa O4 Nyakanga 2025, Perezida Kagame yagaragaje ko buri wese akwiye gutezwa imbere kubera ubushake cyangwa ubushobozi afite nta n’umwe ugomba gusigara inyuma ngo kuko ari umugore cyangwa umugabo.
Yagize ati:” Nta Rwanda rw’abagore nta Rwanda rw’abagabo, ni u Rwanda rw’abanyarwanda. Abagore n’abagabo bagiramo uruhare bakwiye bitewe n’ubushobozi bafite.”
Yavuze ko buri wese agomba kubahwa kuko ari umuntu kandi buri umwe agakora ibiri mu bushobozi bwe kandi bikuzuzanya n’ibya mugenzi we.
Ati: “Uko duteye nk’abantu hari akazi gakorwa neza korohera umugore, korohera umugabo kugakora, hagahoraho ubwo bwuzuzanye kurusha kubitandukanya ngo u Rwanda twifuza ni umugore waba agira atya.”
Yavuze ko nta n’umwe ukwiye guhezwa mu byo ashoboye cyane ko bose icyo bagamije uri ukubaka.
Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku ruhare rw’abagore ku rugamba rwo kubohora Igihugu yavuze ko bakoze ibikorwa by’ubutwari nk’ibya basaza babo ndetse hari ababiherewe amashimwe.
Yavuze ko hari abagiye ku rugamba bakitanga, abatanze abana babo n’abafatanyije na basaza babo gushakisha amikoro mu bihugu by’amahanga kugira ngo urugamba rukomeze.
Yagaragaje ko nta watandukanya uruhare rw’abagore cyangwa abagabo kandi n’u Rwanda rw’ejo bose bakwiye kuzakora iby’ubutwari mu gihe cyabo.
Yagize ati: “Abagore bagize uruhare runini ntabwo wabatandukanya n’abagabo. Hari abajyaga ku rugamba n’abagabo, kubavanamo ukabashyira ku ruhande ntabwo bitanga ukuri kwabyo. Ntabwo nifuza kubitandukanya.”