July 5, 2025

Perezida Paul Kagame yongeye kunenga abakoresha amarozi muri Siporo avuga ko ari nayo mpamvu uru rwego rudatera imbere.

Umukuru w’Igihugu yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, cyagarutse ku myaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye.

Perezida Kagame yabajijwe impamvu ituma siporo igenda inyuma y’izindi nzego mu iterambere.

Yabanje kuvuga ko hari umuco mubi uri muri siporo akunze kugarukaho, ugatuma iterambere ryayo ridindira.

Ati: “Hari abantu baba bazi umupira, cyangwa hari imiryango ihari, abawuyobora na bo bahari. Ariko umuco bafite nahoraga mbivuga ku mugaragaro, ugasanga aho kugira ngo bakine rwose bashyireho umwete n’umutima ubishaka, ahubwo bagatangira gutekereza utuntu bashyira mu izamu.”

Perezida Kagame yakomeje avuga Ko ababazwa n’abantu bemera ibyo bikorwa bigayitse muri siporo, avuga ko ibyo biwusenya ahubwo bakwiriye kwigira ku makosa aba yatumye batitwara neza mu mikino imwe n’imwe.

Ati: “Ibyo rero ni kamere y’abantu ntabwo mfite ukuntu nabisobanura bihagije. Ubona nta kintu kirimo ariko umuntu akabyemera. Waba utemera ibyo, ugatangira gutekereza ngo ‘uzasifura ni nde turebe uko tumugenza kugira ngo ejo azatubere?’ Iyo wagiye muri ibyo n’impano wari ufite n’ibindi byose biragenda.”

Yongeyeho ati: “Muri siporo habamo gutsinda no gutsindwa, kandi muri uko gutsinda no gutsindwa harimo gutera imbere. Wagerageje, wakoze ibyo washoboraga gukora, niba watsinzwe wavanyemo isomo rivuga ngo ‘icyo nazize nakibonye’. Iyo watsinzwe uvanamo isomo ntabwo ugenda ngo wiyahure.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko nta muntu watera imbere ajya mu bapfumu.

Ati: “Umuntu ujya mu gushaka uko yatugira abantu cyangwa ibindi bibi ntakwirirwa mvuga kugira ngo ajye mu kibuga yacitse intege ngo ajye mu kibuga batabasha guhagarara, wamuvangiye imiti. Iyo kanaka atera imbere cyangwa ikipe, bituruka ku muntu utagiye mu bapfumu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari Abanyarwanda bafite impano muri siporo, zikwiye guherwaho.

Ati: “Aho tugeze hari Abanyarwanda bafite impano muri siporo zitandukanye, twashakisha rero ahantu hose. Byose bishingira ku kubanza kwemera uwo uri we. Gushakisha ibyo ubona hanze gusa utihereyeho ngo ubanze uvuge uti ‘nabigeraho nte?’ Ntabwo ari ibintu byizana.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaje ko ruswa mu mupira w’amaguru ikwiye kurandurwa kuko yanabigarutseho muri Gashyantare 2021 ubwo yakiraga Ikipe y’Igihugu “Amavubi’ yakinnye Shampiyona Nyafurika (CHAN) yabereye muri Cameroun.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *