
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagarutse ku masezerano y’amaharo u Rwanda ruherutse gusinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashimangira ko mu gihe icyo gihugu cyaba kitubahirije ibiyakubiyemo bizagira ingaruka ku byo u Rwanda rwiyemeje gukora.
Ni amasezerano yashyizweho umukono tariki ya 27 Kamena 2025, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yarashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibyo bihugu.
Muri aya masezerano, u Rwanda na RDC bemeranyijwe kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari Lya leta yitwaje intwaro.
Harimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC [MONUSCO] no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.
Harimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR ufatwa nk’izingiro ry’ibibazo by’umutekano muke n’ikwirakwira ry’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere k’ibiyaga Bigari.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru uri uyu wa 4 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yagize ati: “Mu masezerano hari ibyo abayasinye bemera gukora, buri umwe ku giti cye cyangwa se gukorana hamwe. Ntabwo rero abantu bose bakoresha ukuri no mu byo bemeye ku mugaragaro, abantu ibyo bemeye gukora babikora buri gihe uko babyemeye.
Navuga ko ku ruhande rw’u Rwanda tuzakora ibyo twemeye, uko bishoboka ariko bimwe tuzemera kubikora tugendeye ku byo abandi bakora twemeranyije.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe RDC yaba itubahirije bikubiye mu masezerano ya Washington u Rwanda ruzakomeza gushyira imbere gushakira ituze Abanyarwanda n’Akarere muri rusange no guharanira ko ko RDC ibigiramo uruhare.
Aya masezerano yasinywe, ntaho ataniye n’ayo ku nshuro nyinshi RDC yagiye yanga gusinywa mu biganiro binyuranye byagiye bihuza impande zombi.
Gusa azanamo imirongo mishya nk’imikoranire mu by’ubukungu ku mishinga irimo nk’uw’amashanyarazi wa Ruzizi III, ibijyanye na Gaz Methane mu Kivu n’ibindi byari byaremejwe mu myaka yabanje ariko bikadindira.
Ubwo Umujyanama wa Trump mu bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yasomaga ingingo ku yindi igomba kubahirizwa muri aya masezerano, yagarutse ku mahame ya gahunda y’ibikorwa ihuriweho mu kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.
Ayo mahame yari yaremejwe ku wa 31 Ukwakira 2024 n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda na RDC.
Ubwo yemezwaga bwa mbere, RDC yanze kuyasinya, yayasinye, icyibazwa ni ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ku ruhande rwa RDC, rwasabwaga gusenya umutwe wa FDLR, gufasha mu gucyura abagize FDLR bakoherezwa mu Rwanda kandi RDC igaharanira ko amahoro n’ituze biboneka mu Karere k’Ibiyaga bigari.
RDC kandi yasabwe ko igomba guharanira ko impunzi n’abavuye mu byabo bongera gutahuka.
Muri ayo mahame, u Rwanda rusabwa gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku mipaka no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR, ibintu rumaze imyaka irenga 25 rukora.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, mbere yo gusinya yagarutse kuri ayo mahame, asobanura ko ari yo agomba kubanza yashyirwa mu bikorwa muri aya masezerano.
Ati: “Icy’ibanze kigomba gukorwa ni ugutangira gushyira mu bikorwa amahame agenga ibikorwa yo kurandura FDLR, bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwarafashe.”
Mu bindi byasinywe, harimo ko RDC igomba kwita ku biganiro biri gukorwa hagati ya RDC na AFC/M23, biri kuba bigizwemo uruhare n’umuhuza ari we Leta ya Qatar, kandi ko impande zombi [u Rwanda na RDC] zigomba gushyigikira ko bigera ku musozo bigatanga n’umusaruro witezwe.
RDC yasabwe kandi kugira uruhare mu gucyura mu mutuzo kandi ku bushake no mu buryo buhesha icyubahiro impunzi, zigasubira mu bihugu by’inkomoko.
Donald Trump ubwo yakiraga ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, yasabye ko amasezerano ya Washington Accord yashyirwa mu bikorwa, bidakozwe gutyo ingaruka zabyo ari nyinshi.
Ati “Byaba byiza mukoze ibiri mu masezerano kuko kutabikora, hari ibintu bibi biba. Ndakeka ko mu myaka 30 ishize, mwembi mwaravuze muti twabonye byinshi, ibi birahagije.”