
Ntambara Vianney, umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda kuva mu 1990 ubu akaba ageze mu zabukuru, yanyuzwe no kubona ubuyobozi n’abaturage bamushyikirije inka bamushimira.
Uyu musaza utuye mu Karere ka Nyagatare ahatangirijwe urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarwaniye n’Igihugu cya Uganda mu myaka ya 1960.
Nyuma yo korozwa inka yashimiye ubuyobozi bukomeje kugaragaza ko buzirikana ubwitange bagize, agaragaza umunezero aterwa no kuba Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibazirikana, nyuma yo guhabwa inka n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare.
Ntambara Vianey avugako yambutse mu ba mbere mu ngabo za RPA Inkotanyi ubwo zatangizaga urugamba mu 1990, akaba anyurwa no kubona umusaruro w’urugamba rutaboroheye.
Avuga kandi ko yanarwanye urugamba rwo mu gihugu cya Uganda mu 1986 afite inyota yo kuzaharanira no kubohora u Rwanda.
Kuri ubu yishimira iterambere ry’Igihugu yarwaniye, ananyurwa n’uko ahamagarwa n’ubuyobozi bumushimira umuhate wamuranze mu rugamba.
Yagize ati: “Ni iby’agaciro cyane kugabirwa inka ku munsi nk’uyu twibuka ingendo twakoreye muri uyu Mutara duhangane n’abatarifuzaga ko tugira Igihugu. Ni umunezero kuri njye ni nishema ku muryango wange aho ubu binanyotoheye gusobanurira Abana nange uburwmere bw’akazi nakoze.”
Yakomeje agaragaza ko umuhate wabi utabaye imfabusa kuko uyu munsi u Rwanda rukataje mu iterambere. Ati: “Twararwanye turaswa bikomeye ariko umuhate wacu wo gutaha u Rwanda ntiwavaho. Uyu munsi rero niba ibi bizirikanwa dushima ko aya mateka twabayemo atazazima.”
Uyu mugabo wasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2003, avugako inka uorojwe igiye kumufasha kurushaho kugira imibereho myiza no kwiteza imbere.
Ati: “Nari mbayeho mu buzima busanzwe nk’abandi baturage. Gusa kuba mpawe iyi nka bigiye kunyongerera impinduka mu buzima aho nzakamira umuryango wanjye. Ikindi murabizi ko Leta idushishikariza guhera ku byo dufite tugaharanira gutera imbere, inka izamfasha kubona ifumbire, mpinge mfumbira bityo nongere umusaruro. Muri rusange uyu munsi umbereye andi mateka.”
Pudence Rubingisa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yavuze ko ubuyobozi buzirikana cyane ibikorwa by’Inkotanyi n’ubwitange zagize.
Ati: “Igihugu kirabazirikana, mwarakoze ku kazi ko kwitangira Igihugu turabashimira kandi amateka twifuza ko akomeza kuba umurage wibukwa no kubiragano bizadukurikira. Turazirikana mwese mwarwanye uru rugamba rwaje no gukomereza mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavze ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi by’umwihariko abamugariye ku rugamba n’abandi baba bafite ibibazo bifite aho bihuriye na rwo.
Urugendo rwo kwibohora rwakozwe n’abaturage bagera ku 2000 rukurikirwa n’igitaramo cyo Kwibohora cyitabiriwe n’abasaga 4000 cyanereye i Kaborogota mu Murenge wa Tabagwe.