
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Patrick Nduhungirehe yavuze ko hari amakuru yizewe y’uko hari abacanshuro Repubulika ya Demukarasi ya Congo yakuye muri Colombia ngo baze bayifashe mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa DRC, agace gaturanye n’u Rwanda.
Nduhungirehe avuga ko uretse abo bacanshuro, DRC iri gukusanyiriza hafi y’u Rwanda ibifaro n’indege bita attack drones kandi, kuri we, ibyo bibangamiye umurongo w’ibiganiro by’amahoro Kigali iherutse gusinyana na Kinshasa bibereye i Washington.
Nduhungirehe avuga ko ibyo gusinya amasezerano y’amahoro hanyuma ntakurikizwe biri mu mikorere isanzwe imenyerewe kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Avuga ko guhera mu mwaka wa 1999 hari andi yasinywe hagati y’impande zombi ariko ntakurikizwe n’uruhande rwa DRC.
Ati: “ Hari amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC yatangiye gusinywa mu mwaka wa 1999. Ayo masezerano hafi ya yose ntiyigeze yubahirizwa na Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Hari experience dufite y’uko Guverinoma ya Congo itajya yubahiriza amasezerano”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga avuga ko u Rwanda ruzi neza ko kuri terrain Leta ya DRC iri kuhazana intwaro, indege za drones z’intambara yise attack drones, ibifaro itumiza muri Aziya n’abandi bacanshuro baturutse muri Colombia.
Ku byerekeye abacanshuro, mu ntangiriro za 2025 hari benshi bambutse DRC baca mu Rwanda bataha iwabo muri Romania.
Bari barahawe akazi n’ubutegetsi bwa DRC ngo babufashe kwirukana abarwanyi ba M23 bari bamaze igihe barigaruriye ibice bya Bunagana, bafata Goma, ari naho imirwano ikomeye yabereye ihitana abantu barimo n’abasirikare ba SADC bari baje kurwana ku ruhande rw’ingabo za DRC.
Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ‘abo bavandimwe bo muri Afurika byacanze’ baje muri DRC kurwana ku ruhande rw’ingabo zishyigikiye FDLR, umutwe wasize umaze abantu mu Rwanda, kandi ugifite umugambi wo kurutera.
Mu ijambo rikomeye yabwiye abari baje kwizihiza umunsi wo kubohora u Rwanda wizihizwaga ku nshuro ya 31, Kagame yavuze ko u Rwanda rwahaye abo bacanshuro n’abo basirikare ba SADC inzira ngo batahe, ariko ko iyo hagira uhirahira ngo arashaka kurwana, nta n’uwo kubara inkuru muri bo wari gusigara.