July 16, 2025

Hakizayezu Félix w’imyaka 56 wo mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Nyabintare, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaks 12 amushukishije amafaranga y’u Rwanda 200.

Uwo mwana wahinduriwe izina agahabwa irya Munezero Naomi yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza muri GS Nyantomvu.

Umwe mu batuye mu Mudugudu wa Nyabintare, Iyakaremye Jean d’Amour, yabwiye Imvaho Nshya ko inkuru yamenyekanye ari uko uwo mwana abwiye nyina ko agiye kugura ubunyobwa, nyina akamubaza aho amafaranga yayakuye, umwana akamusubiza ko yayahawe na Hakizayezu Félix akamusambanya akamubwira ko azamwongera andi mafaranga 100.

Ati: “Uwo mugabo ufite umugore, abana 6 n’abuzukuru 3, icyaha akekwaho yagikoze ubwo uwo mukobwa  yari mu rugo rw’uyu mugabo akina n’abandi bana, ababyeyi be  bari bagiye guhaha iby’ubukwe kuko bazashyingiza umuhungu wabo.’’

Akomeza asobanura ko atari ubwa mbere yari asambanyije uwo mwana, kandi ko kuri iyi nshuro Hakizimana Félix yatumye abo bana bose bakinaga kujya kumuvomera amazi, umugore we yagiye gusarura umuceri mu kibaya cya Bugarama, akabwira uwo mukobwa  ngo nagaruke amubwire, amujyana mu nzu, amuha amafaranga y’u Rwanda 200 ngo baryamane, anamubwira ko azamuha andi 100.

Umwana yababwiye ko iyi yari inshuro ya 2, iya mbere na bwo yamuhaye amafaranga 200 bararyamana, amutera ubwoba ko nabivuga azamukubita, ubu kugira ngo yongere yemere yamuhaye andi 200 amubwira ko azamwongera ijana.

Ati: “Ibyo umwana akibitubwira, yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyakabuye guhabwa ubutabazi bw’ibanze, mbere yo kujyanwa muri One stop center mu bitaro bya Mibilizi, uyu mugabo ahita atabwa muri yombi.”

Mudugudu avuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo akekwaho iki cyaha kuko mu myaka 20 ishize n’ubundi yafungiwe gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 12, arafungurwa , icyo gihe ibyo gukurikirana uburenganzira bw’umwana wasambanyijwe byari bitaragira ingufu nk’izo bifite ubu, birangirira aho. Uyu akaba ari umwana wa 2 akurikiranyweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo Innocent, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye.

Ati: “Hakizayezu yafashwe, afungiye kuri sitasiyo nya RIB ya Nyakabuye, akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12 amushukishije amafaranga 200. Umwana yajyanywe mu bitaro bya Mibilizi’’

Yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo,bakabamenyera ibyo bakeneye, ibyo batabashije kubona bakabasobanurira ko batabifite,abana  bakihangana,aho kujya kubishakira mu bashobora kubabonera.

Ati: Kuko nk’uyu mwana yemera gufata aya mafaranga kubera ko aba yayabuze iwabo, bitavuze ko baba bayabuze, ahubwo ari uko bataba baganirije abana ngo babumve, bigatuma umwana ashukishwa nk’ayo mafaranga y’intica ntikize ubuzima bwe bukangirika bikazajya kumenyekana yararangije kononekara.’’

Yanabasabye  kugira amakenga igihe babonye abana babo, cyane cyane ab’abakobwa bafite amafaranga, bakihutira kubabaza aho bayakuye, kuko akenshi baba bayakuye muri abo babangiza.

Umubyeyi ugize ayo makenga akaba yahamagara ubuyobozi akabuha amakuru bukamufasha kubikurikirana igihe abona bishobora kumugora wenyine.

Yanasabye abagabo n’abasore  kwirinda kwangiza abana babasambanya kuko ari icyaha gihanwa bikomeye n’amategeko, ibihano byacyo biremereye cyane, umwana agomba kurindwa ntahohoterwe.

Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe  ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *