
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, akaba ari n’umwe mu bahuza bagenwe n’Imiryango ya EAC na SADC mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, DRC.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025, ni bwo bagiranye ibiganiro byibanze ku mbaraga zikomeje gukoreshwa mu kugera ku mahoro arambye muri Congo no gukemura ibitera ibi bibazo bihereye mu mizi.
Kenyatta ari mu bahuza batanu bashyizweho na EAC na SADC kugira ngo bagire uruhare mu gukemura ikibazo cy’intambara zimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.
Abandi ni Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique, Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo na Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia.
Perezida Kagame yari aherutse kwakira Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano biri mu karere, ku rwego rw’Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda na Kenya ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye.
Perezida Uhuru Kenyatta yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitali enye mu cyanya cyahariwe Inganda cya Naivasha.
Ubwo butaka ni ububiko bwo kwifashishwa n’u Rwanda gutwara ibicuruzwa bivanywe ku cyambu cya Mombasa bigana i Kigali.
Mu 2022, Perezida Uhuru Kenyatta ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth (CHOGM2022).
Uhuru Muigai Kenyatta yabaye Perezida wa kane, wayoboye Kenya kuva mu 2013 kugeza mu 2022.