August 1, 2025

Binyuze mu itangazo rikubiyemo ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iherutse guteranira mu Biro bya Perezida, Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yavuze ko hari amakuru y’uko M23 iri kwitegura gufata n’Umujyi wa Uvira.

Abarwanyi bayo bari basanganywe Bunagana, Goma na Bukavu.

Kuri Radio-Televisiyo y’igihugu ya DRC yitwa RTNC hatangarijwe ko Inama y’Abaminisitiri ifite amakuru ko AFC/M23 iri gukusanya intwaro n’abasirikare kugira ngo n’Umujyi wa Uvira nawo ufatwe.

Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Patrick Muyaya yasomeye kuri Radio y’igihugu ati: “Muri Kivu y’Amajyepfo hagaragaye kwisuganya no kongera ibikoresho byinshi n’abasirikare mu nzira zose z’urugamba. Intego yabo ni ugufata uduce tugenzurwa n’ingabo za Congo, FARDC, by’umwihariko Uvira.”

Ubwo M23 yamburaga ingabo za DRC imijyi ya Goma muri Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, zahungiye muri Uvira, zikaba zari zifatanyije n’urubyiruko rugize ikitwa Wazalendo(Urubyiruko rukunda igihugu) n’indi mitwe itandukanye.

Iby’uko M23 ishaka gufata na Uvira bivuzwe nyuma y’andi makuru avuga ko ingabo za DRC nazo ziri gushaka kuza kwambura abarwanyi b’uriya mutwe imijyi yose bigaruriye guhera mu mwaka wa 2023 ubwo iyi ntambara yuburaga.

Impande zombi hagati aho ziri mu biganiro biri kubera muri Qatar bigamije kumvikana ku hazaza h’igihugu hashingiwe ku masezerano y’amahoro arambye.

Ubwo Muyaya yatangazaga ibyavugiwe mu Nama y’Abaminisitiri, abaturage benshi bari biteze kumva niba hari icyo ibyo biganiro byagezeho ariko baraheba!

Ibyashoboye kumenyekana bibikubiyemo ni uko uruhande rwa AFC/M23 rwasabye Leta ya Kinshasa ko muri ayo masezerano hajyamo ingingo irwemerera kuyobora Uburasirazuba bwa DRC mu gihe cy’imyaka umunani, ariko rukajya ruha raporo abayobozi ba Kinshasa ikubiyemo imibereho rusange y’abahatuye.

Icyakora, icyo cyifuzo cyatewe utwatsi na DRC!

Hagati aho, guhera kuwa Kane tariki 10, Nyakanga, 2025, hari imirwano ikomeye yongeye kwaduka hagati ya AFC/M23 n’imitwe irimo Wazalendo, ibera ahitwa Kasheke na Buzunga muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.

Umujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukaba ku buso bwa Kilometero kare 16, ugaturwa n’abantu 726,000, ushingiye ku mibare yo mu mwaka wa 2024.

Uyu mujyi ukora ku mugezi wa Ruzizi n’ikiyaga cya Tanganyika n’ibice bya Bafuliru na  Bavira.

Ikindi ni uko ugana imbibi n’Uburundi binyuze ku kibaya cy’uruzi rwa Ruzizi n’ikiyaga cya Tanganyika.

Ni umujyi kandi w’ingirakamaro mu bucuruzi n’uburobyi.

Ugizwe na Komini eshatu ari zo Kalundu, Mulongwe na Kagando.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *