July 31, 2025

Sena y’Uburundi yemeje ba Guverineri bashya bo kuyobora Intara z’iki gihugu zirimo n’iziherutse gushingwa bushya. Tariki 04, Nyakanga, 2025 nibwo Guverinoma y’iki gihugu yatangaje ko hari Intara nshya zashinzwe ziva kuri 18 zigirwa eshanu. Ubu zahawe ba Guverineri bashya, biganjemo abo mu ishyaka riri k’ubutegetsi, CNDD-FDD.

Sena y’Uburundi yemeje ba Guverineri bashya bo kuyobora Intara z’iki gihugu zirimo n’iziherutse gushingwa bushya. Tariki 04, Nyakanga, 2025 nibwo Guverinoma y’iki gihugu yatangaje ko hari Intara nshya zashinzwe ziva kuri 18 zigirwa eshanu. Ubu zahawe ba Guverineri bashya, biganjemo abo mu ishyaka riri k’ubutegetsi, CNDD-FDD.

Iteka rya Perezida wa Repubulika y’Uburundi ryasohotse Tariki 03, Nyakanga, 2025 niryo ryemeje ko aba bakurikira ari bo bayobora Intara zivugwa aha.

Abo ni Denise Ndaruhekere uyobora Intara ya Buhumuza, Aloys Ndayikengurukiye uyobora Bujumbura; Parfait Mboninyibuka  uyobora Intara ya Burunga; Victor Segasago uyobora Intara ya Butanyerera na Liboire Bigirimana uyobora iya Gitega.

Itangazamakuru ry’i Burundi rivuga ko abatavuga rumwe na Leta banenga ko muri abo bose nta n’umwe wo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta urimo.

Kubera ko muri Politiki y’iki gihugu iby’amoko byemewe, ikinyamakuru Burundi Iwacu kivuga ko muri abo ba Guverineri, umwe wenyine ari we w’Umututsi hakabamo n’umugore umwe.

Ikindi bavuga ni uko barimo umusirikare ufite ipeti rya Jenerali mu ngabo ndetse n’undi Guverineri ufite ipeti rya Jenerali ariko muri Polisi y’Uburundi.

Ubwo batangiraga inshingano zabo, abo ba Guverineri  bavuze ko bagiye gukorana bya hafi n’abaturage kugira ngo babateze imbere, kandi igihugu gitekane.

Abaturage bavuga ko biteze ko abo bayobozi bazaba imbarutso y’iterambere n’umutekano birambye.

Iby’ingenzi bifuza ko babonamo ibisubizo ni umutekano, kwegerezwa ibikorwaremezo birimo amazi, ibitaro, guha urubyiruko imirimo no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Abakurikiranira hafi uko Uburundi bw’ubu buyobowe, bavuga ko ishyaka CNDD-FDD rikora uko rishoboye kugira ngo ryigarurire ubuzima bw’igihugu uko bwakabaye.

Bavuga ko byari bube byiza mu rwego rwa Demukarasi iyo ba Guverineri bashya baherutse gushyirwaho baza kwiganzamo abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta.

Guverinoma ya Gitega yafashe Intara z’Uburundi zahoze ari 18 irazihuza ziba eshanu.

Nk’ubu Général Major Aloys Ndayikengurukiye azayobora Intara ya Bujumbura yahurije hamwe izahoze ari Intara ya Bujumbura Rural, iya Bujumbura y’Umujyi, Cibitoke na Bubanza.

Parfait Mboninyibuka azayobora Burunga Intara ihurije hamwe Bururi, Makamba, Rumonge na Rutana.

Denise Ndaruhekeye azayobora Intara ya Buhumuza ihuje izahoze ari Cankuzo, Muyinga na Ruyigi.

Victor Segasago azayobora Intara ya Butanyerera ihuje izahoze ari Ngozi, Kayanza na Kirundo, iyi ikaba ikora ku Rwanda.
Undi ni Liboire Bigirimana uzayibora Intara ya Gitega.

CNDD-FDD riherutse gutsinda amatora ya Komini no mu Nteko ishinga amategeko ku buryo bigaragara ko ari ryo rifite ubuyobozi bwose bw’igihugu.

Ishyaka Conseil National Pour la Défense de la Démocratie – Forces pour la Défense de la Démocratie, CNDD–FDD, niryo shyaka riyobora Uburundi kugeza ubu.

Ryashinzwe mu mwaka wa 1998 ritangira kuyobora iki gihugu mu mwaka wa 2005.

Icyo gihe ryasimbuye UPRONA yari imaze igihe kirekire iyobora iki gihugu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *