July 31, 2025

Pasiteri bwite wa Perezida Museveni witwa Dr. Robert Kayanja yagejeje ubutumwa bwe kuri Perezida Felix Tshisekedi

Bukubiyemo uko abona iby’amasezerano hagati ya Kigali na Kinshasa aherutse gusinyirwa i Washington.

Ku rubuga rwa Perezidansi ya DRC hari itangazo rivuga ko Perezida Tshisekedi yaganiriye na Pasiteri Dr. Robert Kayanja no ku mikoranire mu buhinzi buvuguruye bwakomeza gutezwa imbere mu mubano wa Kampala na Kinshasa.

Pasiteri Dr. Kayanja yagize ati: ” Turashima Imana ko yadufashije kugera ku butaka bwa DRC kandi tukahagera amahoro”.

Avuga ko DRC ari igihugu gifite ibisobanuro bwihariye mu maso y’ubutegetsi bwa Uganda.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko yaganiriye na Perezida Tshisekedi ku mubano hagati ya Kampala na Kinshasa, amumenyesha ko hari igiterane Pasiteri Dr. Robert Kayanja azifatanyamo na mugenzi we w’Umunyamerika kizabera i Kinshasa kandi Perezida Tshisekedi yabimwemereye.

Uwo mu Pasiteri w’Umunyamerika yitwa Benn Hinn.

Itariki y’igihe ibyo bizabera izatangazwa vuba aha nk’uko babivuga.

Uganda imaze igihe itangiye imikoranire na DRC mu bikorwa bya gisirikare bigamije kwirukana ADF mu bice imaze igihe yarigaruriye.

Kinshasa na Kampala bemera ko nyuma yo kwirukana izo nyeshyamba bizatuma aho zari zarigaruriye hubakwa ibikorwaremezo bizafasha mu bucuruzi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *