
Abavuga rikijyana bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo basabye Minisitiri w’ingabo witwa Guy Kabombo Muadiamvita kohereza abasirikare benshi muri iriya Ntara, bakavuga ko bikwiye kuko hatazakomeza kugenzurwa n’inyeshyamba.
Minisitiri Kabombo yari yagiye muri kiriya gice kumva ibitekerezo by’abahatuye cyane cyane abavuga rikijyana kugira ngo harebwe uko ibintu byifashe muri iki gihe.
Abahatuye babwiye uwo muyobozi ko igikwiye muri iki gihe ari uko hariya hantu hoherezwa abasirikare benshi, bakahakorera, kandi bakabikora bazirikana ko igihugu cyose kigomba kuyoborwa n’igisirikare aho kuba inyeshyamba.
Radio Okapi yanditse ko kuba hari ibice bya Kivu y’Amajyepfo bimaze igihe bidacungwa n’ingabo z’igihugu cyangwa Polisi ubwabyo biteye inkeke.
Hamwe mu hantu babwiye Minisitiri Kabombo ko hakenewe ingabo nyinshi kandi zihagazeho ni mu Mujyi wa Uvira, umujyi bavuga ko utarinzwe hakiri kare nawo wazafatwana na AFC/M23.
Minisitiri w’ingabo akaba na Visi Minisitiri w’Intebe yasezeranyije abo bantu bakuru ko Leta izakora ibiyireba kugira ngo muri uko gace hoherezwe ingabo zo kuhisubiza.
Minisitiri Guy Kabombo Muadiamvita aherutse kujya muri Uvira kuganira n’ingabo zihakambitse, azizeza ko igihugu kitazabatererana.
Hagati aho hari amakuru avuga ko ingabo z’Uburundi zoherejwe ahitwa Shabunda kugira ngo zihikusanyirize mbere yo kujya kwigarurira Umujyi wa Rubavu uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buvuga ko izo ngabo zifite ibikoresho bihagije zishaka kwisubiza umujyi wa Bukavu.
Laurence Kanyuka uvugira AFC/M23 yavuze ko Leta ya Congo ikomeje gahunda y’intambara mu gihe bo (AFC/M23) bashaka ko ibisubizo biboneka mu nzira za politiki.
Yashinje Congo gushaka kuburizamo amasezerano y’ibiganiro biri kuba hagati ya Leta n’inyeshyamba.