July 29, 2025

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi aherutse guhagararira isinywa ry’amasezerano hagati ya Kinshasa na Washington yo gucukura amabuye y’agaciro. Ikigo cy’Abanyamerika kizakora ubwo bucukuzi kitwa Kobold Metals.

Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Kizito Pakabomba niwe wayasinye n’aho uruhande rwa Amerika rusinyirwa n’Umuyobozi Mukuru wa kiriya kigo muri DRC witwa Benjamin Katabuka.

Katabuka yavuze ko aya masezerano yasinywe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano afatika hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na DRC ku byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko nanone hakarebwa uko amahoro muri iki gihugu yasagamba.

Benjamin Katabuka yagize ati: “ Hari icyizere ko isinywa ry’aya masezerano rizaba intangiriro y’imikoranire irambye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na DRC”.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rizakorwa mu byiciro bitatu.

Ku ikubitiro, abahanga bo muri kiriya kigo bazajya mu gace bateganya gukoreramo buriya bucukuzi, bakusanye amakuru ku miterere y’ubutaka bw’aho.

Hazakurikiraho gutangira gucukura, bikorwe mu ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano.

Hamwe mu hantu ubwo bucukuzi buzakorerwa ku ikubitiro ni ahitwa Manono hasanzwe haba ibuya rya Lithium rishakirwa hasi hejuru n’ibigo bikomeye bikora ikoranabuhanga mu modoka zikoresha amashanyarazi, mudasobwa, telefoni, ibyogajuru n’ahandi.

Manono ni mu Ntara ya Tanganyika.

Benyamini Katabuka avuga ko DRC ifite ubukungu bwinshi mu butaka bwayo butarabarurwa ngo harebwe ingano yabwo n’akamaro bwagirira igihugu.

Yavuze ko uburyo bwa gatatu ari ubw’uko ikigo akorera nikirangiza gupima neza ubukungu buri mu butaka bwa DRC kizabutangaza kugira ngo abashaka kuhashora imari bahagane ari benshi.

Avuga ko mu rwego rwo guha abaturage ba Congo akazi, mu minsi iri imbere hari abayituye benshi bazatozwa iby’ubucukuzi bukoresheje ikoranabuhanga bityo bakazabugiramo uruhare rutaziguye.

Muri uwo mushinga kandi Abanyamerika bazubaka ibikorwaremezo mu bice bituriye ibirombe, bikazafasha abahatuye kugira ubuzima bwiza.

KoBold Metals ni ikigo gishora Miliyoni $ 100 buri mwaka mu mishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro irenga 70 iri ku migabane itanu y’isi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *