July 30, 2025

Ndabibutsa ko JSCM ari uburyo bwihariye bw’ibihugu byombi, hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda, bushinzwe by’umwihariko kurandura burundu umutwe w’abajenosideri wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yabikomojeho ubwo yanyomozaga Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru wa RDC Patrick Muyaya, wabeshye Abanyekongo ko Iryo tsinda rihuriweho rigamije guhuza ibikorwa by’umutekano (JSCM) rizakora no ku nyeshyamba za M23.

Amasezerano yasinywe n’u Rwanda na RDC ku wa 27 Kamena 2025, agaragaza inshingano zihariye z’urwo rwego rwashyiriweho gukurikirana ibikubiye mu Nyandiko y’Ibikorwa bya Gisirikare (Concept of Operations/ CONOPS) yasinyiwe i Luanda muri Angola mu mpera z’umwaka wa 2024.

Inyandiko y’Ibikorwa bya Gisirikare (CONOPS) yashyiriweho kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku nkike z’u Rwanda mu gihe uwo mutwe waba waranduwe burundu.  

Itsinda ryihariye rikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo nyandiko (JSCM) rigizwe n’abahagarariye DRC n’u Rwanda baturutse mu nzego za Gisirikare, iz’ubutasi ndetse na Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga.

Nyuma yo gusinya amasezerano, ibihugu byombi byahise bisabwa kugaragaza abazabihagararira mu bikorwa by’iryo tsinda birimo kugaragaza, gusesengura no gutunga agatoki ahari FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho mu guharanira kuyirandura burundu.

JSCM yahawe ububasha bwo kugenzura no gusesengura urugendo rw’ishyirwa mubikorwa rya CONOPS, gukusanya amakuru y’ubutasi no kuyasangira hagati y’impande zombi, bikajyana no kugenzura ibikorwa bya FDLR n’imitwe iyishamikiyeho ku butaka bwa DRC.

Mu kiganiro yatanze kuri Radio Top Congo, Patrick Muyaya yavuze ko gusubira inyuma kwa M23 bizakorwa mu buryo bumwe n’ubw’itsinda rya JSCM yashyizweho n’amasezerano y’amahoro ya Washington yo ku wa 27 Kamena 2025.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ayo makuru yatanze ari ibinyoma bigamije kuyobya abaturage ba Congo, bikaba atari bishya ukurikije uko Muyaya adahwema kuvuga amakuru ahabanye n’ukuri kw’ibyumvikanyweho.

Ati: “Aya ni amakuru abeshya abaturage ba Congo ku mugaragaro, ibyo Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC arabimenyereye…  Rero AFC/M23 ntabwo irebwa n’ubu buryo bw’ibihugu byombi.”

Yakomeje avuga ko JSCM izibanda cyane ku gukemura ikibazo kibangamiye imipaka y’u Rwanda na DRC ari na cyo kizatuma u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Yakomeje agira ati: “Ikibazo cya AFC/M23 kizakemurwa mu biganiro, aho intego ari iyo guhangana n’impamvu shingiro z’amakimbirane no gushaka umuti uboneye w’ayo makimbirane ari na byo bizatanga umusaruro wo kugarura ubuyobozi bwa Leta. Ibyo bigaragara neza mu mahame yasinyiwe i Doha ategura amasezerano y’amahoro.”

Muyaya aracyabona M23 n’u Rwanda nk’umwana na se

Impuguke mu bya Politiki, zivuga ko mu gihe Guverinoma ya DRC itarareka gushingira ku binyoma by’uko ikibazo ifite ari u Rwanda, bizagorana ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bikemuka.

Muyaya ahuza ibikubiye mu masezerano yasinywe n’u Rwanda na DRC ndetse n’amahame yasinywe n’icyo gihugu na M23, yavuze ko, “Nyuma yo guhamagaza umubyeyi wa M23 ari we u Rwanda, dufite Itsinda rizakorana mu guharanira gusohora Ingabo z’u Rwanda.”

Iyo myumvire ni yo yatumye n’ibindi biganiro byose bidashoboka, kubera ko ibererekera intandaro y’ibibazo byabaye karande mu Burasirazuba bwa DRC bimaze no kwagukira mu bihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari kose.  

Ivanguramoko n’imvugo z’urwango byimakajwe muri icyo gihugu na FDLR yasize ihekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryafashe indi ntera mu gihe uwo mutwe w’iterabwoba ushyigikiwe na Guverinoma ya Congo, ndetse ukaba urwana ku ruhande rw’Ingabo za yo.

Ku rundi ruhande, inyeshyamba za M23 zashibutse ku Banyekongo bari barambiwe kwamburwa uburenganzira ku gihugu cyabo bahowe ko ari Abatutsi, aho abenshi bameneshejwe bakaba mu buhungiro kugeza n’uyu munsi.  

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bimaranye izo mpunzi imyaka irenga 25, ndetse buri mwaka rukaba rwakira abahunga aho ubu barenga ibihumbi 130.

Mu gihe ingamba nyinshi zashyizweho mu kugarura amahoro zananiwe, urugendo rwo gushaka amahoro arambye rwongeye gutanga icyizere ku wa 18 Werurwe ubwo Perezida Paul Kagame na Felix Antoine Tshisekedi bahuriraga mu biganiro i Doha muri Qatar.

Abakuru b’Ibihugu bombi ni bo baharuye inzira y’ibiganiro bigamije kugarura amahoro ndetse ku wa 25 Mata u Rwanda na RDC bisinya ku mahame ategura isinywa ry’amasezerano y’amahoro ku wa 27 Kamena 2025 mu buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nanone kandi ibiganiro byahuje abahagarariye AFC/M23 na RDC ku wa 18 no ku wa 23 Mata, ni byo byabyaye isinywa ry’amasezerano y’amahame ku wa 19 Nyakanga 2025, na yo akaba abanziriza amasezerano arambuye.  

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *