
Urwego rwa Israel rushinzwe umutekano imbere mu gihugu rwitwa Shin Bet rwafashe umugore ukekwaho gushaka kwica Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu.
Uwo mugore avugwaho umugambi wo gukoresha ibintu biturika.
Ni umugore ufite imyaka 70 y’amavuko akaba yarafashwe kuwa Gatatu w’Icyumweru gishize ubwo ishami rya Polisi y’iki gihugu yavumburaga uwo mugambi.
Ishami rya Polisi ya Israel ryitwa National Crime Unit’s Serious and International Crime Unit rikorera ahitwa Lod niryo ryamufashe.
Netanyahu ni umuyobozi ukomeye wa Israel akaba ari we uyoboye iki gihugu nka Minisitiri w’Intebe kandi abimazeho igihe.
Icyakora The Jerusalem Post yavuze ko uwo mugore yarekuwe amaze gutanga amande kandi acibwa mu Biro byose bya Leta kandi ngo ntazongera kwegera aho Netanyahu aherereye.