July 29, 2025

I Addis Ababa muri Ethiopia hasinyiwe amasezerano yo gucyura impunzi ziri hagati y’u Rwanda na Congo, akaba areba impunzi  zibishaka kandi mu mahoro.

Bizakorwa kandi mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Asinywa, uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi warwo muri Ethiopia Amb(Rtd Major General) Charles Karamba n’aho DRC yari ihagarariwe na Shaban Lukon Bihango Jacquemain, Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’umutekano muri DRC.

Yasinywe by’umwihariko mu rwego rwo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa DRC nk’uko bikubiye mu masezerano yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na DRC n’ingingo zasinyiwe i Doha muri Qatar hagati ya DRC na M23.

Abasinye ariya masezerano bemeranyije ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi , HCR, ari umufatanyabikrwa wizewe kandi utabogamye muri iki gikorwa, rikazafasha mu kwita ku mpunzi no gukora ku buryo zigira umutuzo n’umutekano.

Muri aya masezerano, ibihugu byemeranyije ko hihutishwa itahuka ry’Abanyarwanda magana atandatu bari mu nkambi y’agateganyo i Goma.

Bumvikanye ko muri uko gucyura impunzi ku bushake hazabamo ubushishozi mu kugenzura ibibaranga, kugira ngo bitazasiga hari abantu bisanze badafite igihugu gakondo.

Ibihugu byombi, byumvikanye ko gucyura impunzi bigomba gushingira ku turere, aho abatahuka bakomoka, kandi bagakora ku buryo abatahutse banjizwa mu bikorwa by’iterambere by’iwabo.

Hashyizweho kandi Komite bahuriyeho ishinzwe kuzakomeza gukurikirana iki gikorwa cy’itahuka ry’impunzi ku bushake, izaba ifite inshingano mu mwaka wa 2025-2026.

Izajya ihura kenshi kugira ngo irebe aho akazi kageze, mu gihe inama y’Abaminisitiri ku itahuka ry’impunzi izajya iba buri meza atandatu.

U Rwanda rumaze imyaka irenga makumyabiri rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi ijana by’abaturage ba DRC.

Kuri aba, hiyongeraho n’abahunze imirwano yashyamiranyije M23 na DRC.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *