Perezida Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nyuma y’uko agennye Minisitiri w’Intebe mushya Dr. Justin Nsengiyumva.
Uretse Minisitiri w’ibidukikije wagizwe Dr Bernadette Arakwiye na Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu abandi bagarutse muri Guverinoma Nshya.

Mu banyamahanga ba Leta, abashya ni Dr. Telesphore Ndabamenye wayoboraga RAB wabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Mu banyamahanga ba Leta, abashya ni Dr. Telesphore Ndabamenye wayoboraga RAB wabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Jean de Dieu Uwihanganye ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo.
Ikindi kirimo gishya ni uko ikigo kitwa Rwanda Convention Bureau n’Ikigo gishinzwe Petelori, Mini na Gazi bizacungwa na RDB.