
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye byimazeyo Dr. Ngirente Edouard wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka umunani, ashimangira ko bakoranye neza cyane.
Dr. Ngirente ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya Dr. Nsengiyumva Justin n’abagize Guverinoma nshya, Perezida Kagame akaba yamushimiye imbonankubone.
Yagize ati: “Twakoranaga neza ku buryo najyaga mutera ubuse. Nkahera ku izina rye ngo ngire nte? Nanjye nti: ‘Ba Minisitiri w’Intebe, ugire utyo!’ Hanyuma agahera aho abigira atyo nyine. Ndagushimira cyane rero, kandi ndagira ngo byumvikane ko abahinduriwe imirimo n’abatahawe indi buriya irahari, irabategereje. Birahinduka gusa ariko ntabwo birangirira ahongaho ni ko bikwiriye kumvikana.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bifuzwa mu nzego zitandukanye mu gukorera Igihugu, ari na yo mpamvu impinduka mu buyobozi zizahoraho.
Dr. Ngirente yabaye Minisitiri w’Intebe wa 11 mu mateka Repubulika y’u Rwanda, aba n’uwa gatandatu kuva u Rwanda rubohowe hakanahagarikwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabaye umwe mu bayobozi barahiye nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017, aho yahawe izo nshingano avuye muri Banki y’Isi aho yari Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wayo.
Mu butumwa yatanze ku mugoroba wo ku wa Gatatu nyuma yo gusimbuzwa Dr. Nsengiyumva Justin, Dr Ngirente yagize ati: “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe mu myaka 8 ishize. Ni urugendo nungukiyemo byinshi.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n’icyo cyizere mwangiriye.”
Abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye baboneyeho gushimira Dr Ngirente ubwitange yagize mu gukorera u Rwanda mu myaka umunani amaze kuri izi nshingano kuko hagaragaye impinduka nyinshi kandi nziza mu buzima bw’Igihugu.
By’umwihariko impinduka zakomojweho ni ubwitange yagaragaje mu kwimakaza ubuyobozi bubazwa inshingano, kuzamura umushahara wa mwarimu, impinduka muri VUP n’ibindi byinshi.
Umwe mu bamwoherereje ubutumwa bumushimira yagize ati: “Warakoze Bwana Dr. Eduard Ngirente ku bw’imirimo y’ubwitange, yuje icyerekezo no kwiyemeza. Ubuyobozi bwawe busigiye u Rwanda ikimenyetso cy’iteka ryose. Ndakwifuriza gukomeza kugaragaza impinduka mu cyiciro gishya cy’ubuzima. Ibihe byiza kandi Imana iguhe umugisha.“
Abamushimira bagaragaza ko ubuyobozi bwe bwaranzwe no kutaba umukozi wa Leta gusa ahubwo yari n’igisongo cyiza kimurika icyizere, umurinzi w’iterambere, n’ijwi rishyira mu gaciro by’umwihariko mu bihe by’amage.
Undi muturage yagize ati: “Wabaye urugero rwiza rw’icyo Umunyarwanda ashobora cyangwa se akwiye kugeraho, wagaragaje ubuhanga bwawe kandi ukikorera utuntu twawe bucece. Ni kimwe mu bintu twakwigiyeho. Tukwifurije ihirwe mu yindi mirimo mwerekejemo.”
Dr Ngirente yakoze n’izindi nshingano zitandukanye mu Rwanda mbere yo kujya muri Banki y’Isi, zirimo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Ubushakashatsi mu Iterambere ry’Igihugu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Dr. Ngirente yanabaye Umwarimu Mukuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2010 ubwo yagirwaga Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubukungu bushingiye ku Buhinzi muri iyo kaminuza.
Ubwo yahabwaga inshingano muri Banki y’Isi, Dr Ngirente yatanze umusanzu ukomeye mu bushakashatsi bwakozwe mu bukungu, yandika byinshi ku masoko yo mu Karere ndetse n’ingorane z’ubukungu yibanda ku Rwanda.
Afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Louvain mu Bubiligi, impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (MCs) mu bukumgu bushingiye ku buhinzi yakuye muri iyo kaminuza, indi y’icyo cyiciro (MA) mu bijyanye no gukumira ingorane z’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Saint Louis i Brussels mu Bubiligi.
Afite kandi seritifika ya Kaminuza mu ibarurishamibari yakuye muri Kaminuza ya Louvain ndetse n’Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (bachelor’s degree) mu bukungu yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.