July 29, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yibukije abayobozi bakuru bahawe inshingano kugaragaza ubushobozi, ubumenyi n’ubushake bakarushaho gutunganya akazi bakorera Igihugu.

Yabigarutseho nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’indahiro z’abagize Guverinoma ndetse n’iz’abayobozi bakuru b’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda n’Abanyarwanda.

Yagiuze ati: “Icya mbere, izi nshingano zihera ku bushobozi cyangwa ku bumenyi cyangwa ku bushake bw’abantu, ugomba kugira ubushake, ugomba no kumenya icyo ugiye gukora, ugomba no kukigirira ubushobozi.”

Yongeyeho ko guhabwa inshingano bishingira ku kuba umuntu abonwaho ubushobozi, ariko kandi ko abikora mu buryo yirenga akabikora mu buryo bwagutse, akorera Igihugu.

Yagize ati: “Hari bimwe abantu bashobora gukora, tuvuge abahawe imirimo, imirimo runaka ndetse byahereye ko abantu babonye ko muri wowe hari ubwo bushobozi, ibyo ni ibituruka hanze.

…. uko uzabikora n’ubushake ubikorana n’imyumvire ubikorana ko ako kazi karenze wowe gusa, kareba Igihugu cyose, ibyo ntibyoroshye kugira ngo bituruke hanze n’uwaguhaye izo nshingano, ni wowe birimo.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko umuntu ubwe agomba kubyiyumvamo, agahindura imyumvire bikaba bimurimo bidasaba kwibutswa cyangwa kwigishwa.

Ati: “Abantu bakwigisha, bakwibutsa, babwiriza bakora ibyo ari byo byose, ariko iyo bitakurimo ngo ubyumve, ibijyanye n’izo nshingano biri muri wowe, akazi ntabwo gashobora kugenda neza.”

 Abayobozi bibukijwe koinshingano ari ugukemura ibibazo by’abaturage.

 Ati: “U Rwanda, u Rwanda rwacu, Abanyarwanda batureba bakatubinamo byinshi, bakwiye no kutugirira icyizere ku bibazo bafite, bahangana nabyo buri munsi tugiye kubafasha kubikemura.”

Yibukije ko u Rwanda rufite umwihariko, imiterer yarwo, ariko rugomba gutera imbere.

Ati: “Dufite amateka yacu, dufite umuco wacu, dufite kamere yacu duheraho, dufite n’ibindi dusangiye n’Abanyafurika navugaga, iyo ubona u Rwanda aho ruva naho rujya, cyangwa aho ruri ubungubu, buri munsi tuvuga amajyambere, gutera imbere. Gutera imbere ni byo hari abandi bateye imbere. Kuki abandi bateye imbere twe tugasigara.”

Umukuru w’Igihugu yibukije ko Iterambere ritategerezwa ku bandi, ahubwo ko abantu bakora ibyo bashoboye ntihategerezwe abafatanyabikorwa.

Ati: “Tukazaba tuzakizwa n’abantu bicaranye natwe hano, abatumirwa, abo twita abafatanyabikorwa.

Ibyo ni cyo kibazo cya 1 tugomba kwivanamo ko twicaye aha, ko tubaye aha muri iki Gihugu cyacu, tugahera kuri twe, ibyo dushoboye tukabikora uko dushoboye. Tukabikora uzi aho uva, uzi aho uri, uzi naho ushaka kujya.”

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kwisuzuma buri cyumweru, buri kwezi, bakareba icyo bahindura nubwo baba bakora neza bakarushaho kandi ko bishoboka, kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere kuko aho rwavuye, aho rugeze ubu, rutahagejejwe n’ubusa ahubwo abantu bagiye bagerageza gukora.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *