
Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu ruratangiza urubanza Joseph Kabila wahoze ari Perezida aregwamo kugambanira igihugu.
Ni urubanza ruri rutangire nyuma y’amezi abiri Inteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena, wemeje ko Kabila akuweho ubudahangarwa yari asanganywe nka Senateri uhoraho.
Ibindi byaha aregwa birimo kwifatanya mu bikorwa bigamije kudurumbanya umudendezo rusange w’abaturage, ibyaha byibasiye amahoro rusange, ubwicanyi bugambiriwe, kwica, kwica urubozo, gushimuta abantu n’ibindi.
Abo ku ruhande rwa Joseph Kabila bavuga ko ibyo ashinjwa bidahuje n’ukuri ahubwo biri mu mpamvu za Politiki kandi ko nta n’ishingiro ry’amategeko bifite.
Mbere y’uko ibi byose bitangira, Perezida Félix Tshisekedi yavuze kenshi ko inzego ze z’iperereza zizi neza ko Kabila ari we muterankunga mukuru wa M23 na AFC, imitwe yishyize hamwe igafata ibice by’ingenzi by’Intara za Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo.
Hagati aho, Joseph Kabila ntari bwitabe urukiko kuko atari muri DRC.