
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko yahamagaye abayobozi ba Cambodia na Thailand, abasaba guhita bahagarika imirwano imaze iminsi ibera ku mupaka.
Perezida Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa ‘Truth Social’ yavuze ko ibihugu byombi byemeye guhura ako kanya ngo bishake uburyo bihagarika imirwano.
Ibihugu byombi byashimiye Perezida Trump ubushake bwo kugarura amahoro ku mipaka ndetse Tahiland ishimangira ko hakenewe ibiganiro hagati y’impande zombi.
Thailand ivuga ko yiteguye guhagarika imirwano ariko hakenewe ibiganiro na Cambodia.
Minisitiri w’Intebe w’Inzibacyuho wa Thailand, Phumtham Wechayachai, yashimiye Perezida Trump ku bw’ubushake avuga bazemera amahame agamije agahenge.
BBC igaragaza ko nibura abasirikare n’abasivile 33 bamaze gupfa, naho ibihumbi by’Abanya-Thailand n’Abanya-Cambodia bamaze kwimurwa kuva imirwano yatangira ku wa 24 Nyakanga.
Amakimbirane yatangiye mu gitondo cyo ku wa 24 Nyakanga, buri gihugu cyashinje ikindi kuba nyirabayazana w’imirwano ndetse Thailand yashinje Cambodia gukoresha intwaro zikomeye no kugaba ibitero ku bikorwa remezo.
Cambodia ivuga ko Thailand yarenze ku masezerano y’ubufatanye ikagera ahari nyirantarengwa.
Kuva imirwano yatangira Thailand yahise ifunga umupaka wayo na Cambodia, mu gihe Cambodia iyishinja gukoresha ingufu z’umurengera mu mirwano.
Thailand na Cambodia bimaze igihe kinini bipfa Akarere kari ku mupaka katavugwaho rumwe, cyane cyane ahari urusengero rw’amateka rwa Preah Vihear.
Urwo rusengero rwubatswe mu kinyejana cya 11, mu mwaka 1962, Urukiko rwa ICJ rwemeje ko urwo rusengero ari urwa Cambodia ariko ntibyigeze byemerwa na Thailand kuko hakomeje kuba imvururu.