
Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo yitabye Imana aguye mu Bubiligi. Ni amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse akagaragaza ko yazize uburwayi.
Iyi nkuru yamenyekanye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Kanama 2025. Icyakoze nta muntu wo mu muryango wa nyakwigendera uragira icyo atangaza ku rupfu rwa Mitali.
Mitali yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia. Yaje guhunga ariko aza kugaragara mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi nyuma y’imyaka ine ashakishwa ashinjwa kunyereza umutungo w’ishyaka rya PL yari abereye umuyobozi.
Mu ntangiriro za 2015, Ubuyobozi bwa PL bwatangaje ko bwabuze miliyoni zisaga 50 Frw, zari ku mutwe wa Mitali ndetse asabwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga gukemura ibibazo yari ari afitanye n’ishyaka ku bijyanye n’ayo mafaranga.
Bikimara kujya hanze, muri Mata 2015 Mitali yahunze igihugu PL, ntihagira umuntu wongera kumuca iryera.
Muri Nyakanga 2015, urubuga rwa Internet rwa Polisi Mpuzamahanga, Interpol, rwatangaje ko Mitali ari gushakishwa kubera ibyaha byo gukoresha nabi umutungo yari ashinzwe gucunga ndetse n’ubujura.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, ku wa 19 Werurwe 2019, yavuze ko icyo gihe Mitali yari ataraboneka ngo ashyikirizwe ubutabera.
Yitabye Imana afite imyaka 62, akaba akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama.