
Ku itariki ya 31 Nyakanga 2025, intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) na Repubulika y’u Rwanda zagiranye inama ya mbere y’Itsinda rishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro hagati y’ibihugu byombi.
Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Washington, D.C. ku wa 27 Kamena 2025.
Iyi nama yabereye i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yitabiriwe kandi n’inzego mpuzamahanga z’abahuza zirimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Repubulika ya Togo (nk’uhagarariye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe), ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Nk’uko byatangajwe n’impande zose zayitabiriye, intego y’iri tsinda ni ukugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, kwakira ibirego birebana n’iyubahirizwa ryayo masezerano, ndetse no gukemura amakimbirane ashobora kuvuka, mu buryo bw’amahoro.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, impande zombi zatoye abayobozi bazayobora iryo tsinda, zemeza amabwiriza azagenga inama z’igihe kizaza, ndetse zitangira kuganira ku bikorwa byagezweho kuva amasezerano yasinywa.
Hanatangijwe imyiteguro y’inama ya mbere y’Itsinda rihuriweho rishinzwe Ubufatanye mu by’umutekano, rizaba rigenzura uruhande rw’umutekano mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta ya Qatar, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko bazakomeza kuba abafatanyabikorwa b’ingenzi mu rugendo rwo kugera ku mahoro arambye hagati ya RDC n’u Rwanda, kandi ko bazakomeza gufatanya n’impande zombi mu rwego rwo kurinda ko ibyemezo bifatwa byajya mu nzira zidahuye n’intego rusange z’amahoro n’umutekano.
U Rwanda rugaragaza ko rwiteguye kubahiriza ibikubiye mu masezerano, icyakora rukagaragaza ko hari impungenge ko RDC ishobora kutayubahiriza kuko na mbere mu masezerano yagiye asinywa itigeze iyubahiriza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier, tariki ya 30 Nyakanga 2025, yagaragarije Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ko ibigaragara magingo aya byerekana ko RDC nta bushake bwa politiki ifite bwo kuyubahiriza.
Yagize ati: “Ibyo ikora biragaragaza ubushake buke bwo gukemura ibibazo.”
Yashimangiye ko u Rwanda rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho mu gihe Leta ya Congo ikomeje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Amasezerano ya Washington ateganya ko impande zombi zigomba gushyigikira inzira zo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba, kwemeranya imikoranire imikoranire mu bukungu, gucyura impunzi n’ibindi.
Amasezerano y’amahoro ya Washington D.C. yibanda ku guhashya umutwe w’inyeshyamba wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda), washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no ku gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwarafashe. Aya masezerano yubakiye ku masezerano y’amahame yasinyiwe i Washington ku wa 25 Mata 2025.
Itangazo ryasohowe n’ibihugu byitabiriye inama ya mbere y’iri tsinda, ryagaragaje ko impande zifite aho zihurira na yo zahisemo abayobozi bazo, zemeje amabwiriza azagenga inama zizakurikiraho, ndetse zanasuzumye aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigeze.
Iyo nama ya mbere, ibihugu byarebeye hamwe uko hategurwa inama ya mbere y’Itsinda rishinzwe Ubufatanye mu by’Umutekano.
Ishyirwaho ry’iri tsinda rishinzwe ubufatanye mu by’umutekano ni indi ngingo yemerejwe mu nyandiko y’amasezerano y’amahoro ya Washington.
Iri tsinda ryagombaga gushyirwaho mu gihe kitarenze iminsi 30 nyuma y’iyemezwa ry’amasezerano.
Intego y’iri tsinda ni ugushyiraho uburyo bwo gukorana busobanutse neza n’ingamba zo gutanga raporo kugira ngo ibikorwa byose bikorwe mu mucyo.