August 10, 2025

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeranyije guhura na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin mu minsi mike iri imbere kugira ngo baganire ku gahenge muri Ukraine nkuko byemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu by’u Burusiya, Kremlin.

Kuri uyu wa Kane Umujyanama wa Kremlin, Yuri Ushakov yavuze ko Trump na Putin aho bazahurira hamaze gutegurwa kandi bishoboka ko bazabonana mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Ibiganiro by’abo Bakuru b’Ibihugu bombi bizaba bikurikira ibyahurije i Moscou intumwa idasanzwe ya Trump, Steve Witkoff na Putin ku wa 06 Kanama.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu, Trump yavuze hari amahirwe menshi y’ibiganiro hagati yabo na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Yuri Ushakov nawe yavuze ko inama y’Abaperezida batatu yagarutsweho mu biganiro by’i Moscou ku wa Gatatu.

Perezida Zelensky yagaragaje ko ashyigikiye iyo nama, yemeza ko hari uburyo bwinshi bw’ibiganiro bwagiye bwigwaho haba hagati y’impande ebyiri, yongeraho ko u Burayi bugomba kuba umufatanyabikorwa muri ibyo biganiro byose.

Mu kwezi gushize Trump yemereye BBC ko nyuma y’ingendo enye Witkoff yagiriye i Moscou, Putin yamutengushye kuko nubwo ibiganiro byatangiraga bimeze neza ariko nta musaruro byatanze.

Mu gihe ku wa Gatatu nyuma y’ibiganiro  Kremlin yasohoye itangazo rivuga ko nyuma y’uruzinduko rwa Witkoff bagiranye ibiganiro byubaka kandi hari ibimenyetso.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *