
Amanota y’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2024/25, azatangazwa ku wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025.
Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, ubwo yasohoraga itangazo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025.
Yagize iti: “Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abakandida bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level), ababyeyi n’abafatanyabikorwa bose ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level) umwaka w’amashuri wa 2024/2025 azatangazwa ku wa Mbere, tariki ya 01 Nzeri 2025, i saa cyenda z’amanywa.”
Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye hiyandikishije 106 364 barimo 101 081 biga mu mashuri asanzwe, barimo abakobwa 55 435 n’abahungu 45 646 n’abandi 5 283 bigenga barimo abakobwa 3 382 n’abahungu 1 901.
Abafite ubumuga bigaga mu yisumbuye mu cyiciro cya kabiri bari 323.