
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro kurusha indi, RURA, cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu Tariki 06, Nzeri, 2025 kugeza mu mezi abiri ari imbere, lisansi na mazutu byazamuriwe ikiguzi kuri buri litiro iguzwe.
Litiro imwe ya lisansi iragura Frw 1862 ivuye ku Frw 1803 naho iya mazutu iragura Frw 1808 ivuye ku Frw 1757.
Mu gihe ibitangaza gutyo, RURA yizeza abaguzi ko Guverinoma igenzurira hafi imiterere y’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori ku isoko mpuzamahanga n’iy’ubukungu muri rusange, ikabikora yanga ko byatumbagira bikagora ubuzima rusange bw’Abanyarwanda.
Ibi biciro biramutse bitagenzuriwe hafi ngo Leta ifate ingamba zo kurinda ko bitumbagira cyane, byatuma ubuzima buhenda, abantu ntibashobore kugura uko babyifuza iby’ibanze ngo ubuzima bugende neza.
Ibyo birimo ibiribwa, imiti, ikiguzi cy’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ubukonde bw’inzu, imyambaro, murandasi n’ibindi.
Itangazo riri ku rukuta rwa X/Twitter rwa RURA, ryasinywe n’Umuyobozi mukuru wayo witwa Evariste Rugigana, rivuga ko Guverinoma icunga neza ububiko bw’ibikomoka kuri Petelori u Rwanda ruhunitse.
Bikorwa bikomatanyirije hamwe no gucunga uko izindi nkingi z’ubukungu bw’igihugu zihagaze, hirindwa ibyavuzwe mu bika byabanje.
Kubera ko u Rwanda rudacukura ibikomoka kuri petelori, birusaba kubitumiza hanze, hakiyongeraho ko rudakora no ku nyanja.
Birusaba gutegereza amezi abiri kugira ngo bizave yo bigere mu Rwanda, bikaba impamvu ituma nyuma y’iminsi 60 ari bwo hatangazwa ibindi biciro byabyo.
Ibikorwa byose kugira ngo ibyo bibe, nibyo bigena ikiguzi kuri litiro y’ibikomoka kuri petelori kigenwa na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, iy’ibikorwaremezo n’impuguke za RURA.
Ibyinshi mu bikomoka kuri petelori u Rwanda rukoresha rubigeza i Kigali bivanywe ku cyambu cya Dar es Salaam ku ntera y’ibilometero 1,457 uciye ku butaka.
Guverinoma ivuga ko idashyizemo ‘nkunganire’ , ikiguzi cya litiro yaba iya mazutu cyangwa iya lisansi cyaba kinini kurushaho.
Hagati aho, mu Rwanda hari ibigega Leta ihunikamo ibikomoka kuri petelori igihugu gishobora gukoresha mu mezi agera kuri ane mu gihe nta bindi byaba biri kwinjira mu gihugu.