January 7, 2025

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yemeje umushinga wa gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko, bituma uhinduka itegeko nyuma yo gutorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

ya makuru yemejwe na Perezida w’icyiciro cya nyuma cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, John Francis McFall.

Sky News yatangaje iti “Umushinga wa Guverinoma ku Rwanda wamaze kwemezwa n’Ubwami, ubu ni itegeko. Perezida w’icyiciro cya nyuma cy’Inteko yabyemeje.”

Abagize Inteko y’u Bwongereza tariki ya 22 Mata bari batoye bidasubirwaho uyu mushinga, nyuma y’iminsi myinshi batawumvikanaho, bitewe n’impungenge bamwe muri bo bari bafite ku mutekano w’aba bimukira mu gihe baba bageze mu Rwanda.

Icyari gitegerejwe kugira ngo utangire gushyirwa mu bikorwa ni uko wagombaga kwemezwa n’Umwami. Itegeko riteganya ko uhinduka itegeko iyo yamaze kuwemeza.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, aherutse gutangaza ko imyiteguro yo kohereza abimukira igeze kure, asobanura ko indege zo kubatwara zamaze kuboneka kandi ko itsinda ry’abantu 500 bahuguriwe kubaherekeza na ryo ryiteguye.

Guverinoma y’u Bwongereza tariki ya 22 Mata yasobanuye ko yateganyije ko icyiciro cya mbere cy’abimukira kizoherezwa mu Rwanda hagati y’ibyumweru 10 na 12 biri imbere.

Amasezerano yo kohereza abimukira yashyizweho umukono na guverinoma zombi bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023; ubwo yongerwagamo ingingo zimara impungenge abavuga ko u Rwanda rudatekanye.

Urukiko rw’u Burayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu (ECHR) rwigeze kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, ariko abagize Inteko y’u Bwongereza bahaye guverinoma ububasha bwo kutongera kubahiriza ibyemezo by’inkiko zo hanze y’igihugu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *