January 7, 2025

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yatangaje ko mu bugenzuzi bwakozwe hagaragaye miliyari 6,92 Frw yashyizwe mu masezerano y’imirimo itari ngombwa bikorwa mu nzego za Leta 12, zahise zisabwa kuyakuramo no kugaruza ayishyuwe.

Ibigo byagaragayeho ibikorwa byo gushyira amafaranga atari ngombwa mu masezerano birimo WASAC, RTB, UR, RHA, MINICOM, Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, umushinga wa Minisiteri y’Uburezi no mu karere ka Muhanga.

Ubugenzuzi bwakozwe mu nzego 208. Mu bitabo by’ibaruramari, inzego 191 zingana na 92% zabonye ntamakemwa bivuye kuri 68% mu mwaka wabanje. Inzego 11 zingana na 5% zabonye byakwihanganirwa na ho inzego esheshatu zingana na 3% zabonye biragayitse.

Ingengo y’imari yagenzuwe kugeza ubu ni miliyari 4981 Frw angana na 96% by’ingengo y’imari yose yari iteganyijwe gukoreshwa.

Inama zatanzwe 59% zashyizwe mu bikorwa ku buryo bwuzuye mu gihe mu mwaka wari wabanje zashyizwe mu bikorwa ku ijanisha rya 57%. Inama zingana na 16% zashyizwe mu bikorwa igice na ho 25% zo ntizashyizwe mu bikorwa.

Ubwo umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka w’ingengo wa 2022/2023 warangiye muri Kamena 2023, kuri uyu wa 24 Mata 2024, yagaragaje ko ibigo byabonye ‘ntamakemwa’ byiyongereye.

Ati “Hari inzego zatangiye intambwe yo gutangira kuyavana mu masezerano no kugaruza ayari yarishyuwe. Amasezerano yazo naramuka ahinduwe Leta izazigama amafaranga yashyizwe mu masezerano bitari ngombwa.”

Muri uyu mwaka amafaranga yakoreshejwe ibyo atari agenewe ni miliyari 2,57 Frw avuye kuri miliyari 6,92 Frw.

Mu mafaranga angana na miliyari 10 Frw yagombaga kugaruzwa mu mwaka ushize, ariko ayagarujwe ni miliyari 1.2 Frw, mu gihe andi agikurikiranwa.

Hari imihanda itujuje ubuziranenge yubatswe

Kamuhire yagaragaje ko mu bugenzuzi bakoze mu mihanda yubatswe, hafashwe ibice 30 by’imihanda itanu ya kaburimbo bijyanwa muri laboratwari y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB, bagamije kureba ubukomere bw’imihanda yubatswe basanga 10 muri ibyo bice yarubatswe hadakurikijwe ibipimo biteganyijwe mu masezerano.

Ati “Bisobanuye ko utwo duce twafashe iyo mihanda idakomeye. Twagiriye inama RTDA ko aho ibyo bipimo byagaragaye iyo mihanda isubirwamo kandi ko RTDA igomba gushyiraho uburyo buhoraho bwo gupima ugukomera k’umuhanda no kwihutisha gusana indi mihanda yangiritse.”

Kamuhire yahamije ko imihanda itujuje ibipimo bisabwa “igomba gusenywa kuko ntabwo twakwakira ibintu bitujuje ibisabwa kandi amafaranga yisuwe ari ay’ibyuzuye.”

Hari n’umuhanda Ngoma-Nyanza wo watinze kurangira igice kiva Kibugabuga kugera Gasoro gifite amasezerano ya miliyari 40Frw wagombaga kurangira mu Ugushyingo 2021 ariko ubwo ubugenzuzi bwakorwaga imirimo yari igeze kuri 79%.

Igice cy’umuhanda Ngoma-Ramiro gifite ibilometero 23 cyagombaga kurangira mu Ugushyingo 2023 ariko ubwo bagenzuraga wari ugeze kuri 33%.

Senateri Nkusi Juvenal yagaragaje ko bitumvikana ukuntu iyo mihanda itararangira kandi ari amafaranga akomoka ku mpano cyangwa inguzanyo.

Ati “Muri iyo mihanda, igice cya Kibungo-Ramiro ni impano ya Guverinoma y’Abayapani, Ramiro-Nyanza ni Banki y’Isi, kandi bajya gutanga amafaranga byari bihagije byagenze bite ko bimaze iminsi? Iyo urebye n’aho bageze, ese bakora koko bagendeye ku byo bateganyijwe kandi ko amafaranga ahari yatanzwe?”

Kamuhire yasobanuye ko bagiriye inama RTDA ko bagomba kwihutisha iyubakwa ry’iyi mihanda kugira ngo ifashe Abanyarwanda mu kugenderana no guhahirana.

About The Author

1 thought on “Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yatahuye miliyari 7 Frw yari agiye kunyerezwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *