October 17, 2026

Umujyi wa Kigali ukunze kugaragara mu bikorwa  byo gukura abaturage mu duce twashyira ubuzima bwabo mukaga, ahazwi nko mu manegeka.

Icyi gihembwe cyaranzwe n’imvura idasanzwe, cyongeye gukurura ibiza bihitana abaturage mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Kigali.

Abaturage batuye Umujyi wa Kigali mu duce twashyira ubuzima bwabo mu kaga, barasabwa kwirinda harimo no kwimuka muri ibi bice, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali asobanura ko abaturage bagomba kuba maso kandi bakamenyesha ubuyobozi bubegereye.

Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bagaragaza ko imvura imaze iminsi igwa, iteye impungenge by’umwihariko abatuye mu bice by’amanegeka.

Gusa bagaragaza ko nta bundi buryo bakwirinda ibiza bishobora no gutwara ubuzima bwa bamwe, butari ukwimuka muri ibyo bice byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *