January 7, 2025

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari Gasagara mu Mudugudu wa Rugagi haravugwa impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwaguye, buhitana abantu 10 barimo abagabo batandatu n’abagore bane, abandi babarirwa muri 40 barakomereka.

Iyo mpanuka biravugwa ko yaturutse ku muyaga mwinshi wahushye ubwo bwanikiro bwari buremerewe n’umusaruro wanitsemo, bikavugwa ko n’ibiti bibukoze byari byaramunzwe, ibiti n’ibigori byose bikaba byabaguye hejuru.

Inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’iz’ubuvuzi zihutiye kugera ahabereye iyo mpanuka kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa  Kigali bwatangaje ko bubabajwe n’urupfu rutunguranye rw’abo bantu 10 bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori.

Guverinoma y’u Rwanda na yo ibinyujije mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka, yizeza kongera imbaraga mu ireme ry’imyubakire, mu rwego rwo kwirinda bene izo mpanuka.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *