January 7, 2025

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwatangiye kuburanisha mu bujurire urubanza ruregwamo CG Rtd Gasana Emmanuel wahoze ayobora Intara y’Iburasirazuba.

Ni nyuma y’uko taliki 15 Ugushyingo 2023 Urukiko rwari rwategetse ko akurikiranwa afunzwe kubera ko hari impamvu zikomeye zishobora gutuma abangamira iperereza. Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, ku wa 15 Ugushyingo mu 2023, rwategetse ko akurikiranwa afunzwe kubera ko hari impamvu zikomeye zishobora gutuma abangamira iperereza.

Ni icyemezo yahise ajuririra, asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ko rwategeka ko yakurikiranwa ari hanze.

CG (Rtd) Gasana kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere. Yatawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba ku wa 25 Ukwakira 2023, aho Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Kuri uyu munsi ni bwo uru rukiko rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa CG (Rtd) Gasana. Yagejejwe ku rukiko yambaye umwambaro uranga abantu bafunzwe.

Abanyamategeko batatu bunganira CG (Rtd) Gasana babwiye abacamanza ko hari impamvu bashingiraho basaba ko umukiliya wabo aburana ari hanze. Zirimo ko ibyavuye mu iperereza bitaba impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo no kuba urukiko rutarahaye agaciro uburwayi bw’uregwa n’ubwishingire bwatanzwe.

Me Shema Gakuba uri mu bunganira CG (Rtd) Gasana yavuze ko nta mpamvu zikomeye zagombaga gutuma Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rutegeka ko afungwa by’agateganyo kuko ibyavuye mu iperereza bidahagije ngo bibe impamvu ikomeye yatuma ahamwa n’icyaha.

Yavuze ko inyandiko yashingiweho ari iyakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ikubiyemo ibyasanzwe mu murima birimo ibikoresho bya Karinganire Eric [rwiyemezamirimo ushinja Gasana kumusaba kumuha amazi kugira ngo amukorere ubuvugizi ndetse akanakoresha amafaranga y’abaturage] n’ahacukuwe amazi.

Rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite umushinga wo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba muri Gicurasi 2022, ubwo yari amaze kuyageza mu Mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana yahuye n’ikibazo. Ngo ageze muri Karenge yabuze umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.

Icyo gihe ngo yarebye Gasana, amuganiriza uwo mushinga n’imbogamizi afite, undi amubwira ko azamufasha.Yagaragaje ko Gasana adahakana ko ayo mazi yabonetse mu murima we cyangwa yari akenewe ariko byakozwe ngo ashyikirizwe abaturage, bitari mu nyungu ze bwite.

Me Shema yavuze ko ibikorwa byakozwe nta bwishyu byashyiriweho ngo bemeranye ko ubuvugizi azamukorera buzaba nk’igihembo. Yavuze ko ubuvugizi Gasana yatangiye kubukora muri Gicurasi mu gihe imirimo yo kuzamura amazi mu murima we yatangiye mu kwa Gatandatu no mu kwa Karindwi.

Ibikorwa byo kuzamura amazi mu isambu ya Gasana iherereye mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero byatwaye arenga miliyoni 48 Frw.

Amaze kumenya ko Karinganire yambuye abaturage, yahise amuhagarika, aranafungwa. Agifungwa nyuma y’ibyumweru bibiri yarafunguwe ariko Gasana asaba ko yongera gufatwa.

CG (Rtd) Gasana yavuze ko ibivugwa n’Ubushinjacyaha ko abaturage bamenye ko ayo mazi ahari yamaze kugezwa mu murima hejuru atari byo kuko yari yatanze amakuru ku nzego z’ibanze.

Yabwiye urukiko ko yahuraga na Komite y’Umudugudu bityo ko abaturage bose bashobora kuba batarabimenya.

Yavuze ko nyuma y’umwaka, Karinganire yashatse kumwihimuraho ngo amufungishe; yavuze ko imvugo z’abayobozi b’uturere n’iz’abayobozi b’ibanze azemera ndetse atabangamira iperereza.

Ati “Karinganire arambeshyera, abandi batangabuhamya ndabemera, nemera n’ibyo bavuga.’’

Yavuze ko imvugo za Karinganire zidakwiye gushingirwaho nk’impamvu zikomeye kuko Karinganire afunze kubera kwambura abaturage.

Me Shema yasabye urukiko guhindura icyemezo cy’urwabanje, akagira ibyo ategekwa nko kudakandagira mu Burasirazuba cyangwa guhagarikirwa pasiporo ku buryo atatoroka ubutabera.

Yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwashingiye ku mirimo yanyuzemo ruvuga ko yabangamira iperereza ariko ibyo binyuranyije n’amategeko yo kureshyeshya abantu mu butabera.

Ati “Urukiko ntirwari rukwiye kumufunga by’agateganyo rumuziza imirimo myiza yakoze.’’

Yunzemo ko indwara zirimo diabete, umuvuduko w’amaraso na Cholesterol, bimushyira mu byago byo kubura ubuzima ndetse yifashisha urubanza rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwa Kantengwa Angelique wayoboraga Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB, rwategetse ko akurikiranwa ari hanze, asaba ko narwo rwabishingiraho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyaha Gasana akurikiranyweho gishingiye ku mirimo yakozwe mu isambu ye iri kandi ku buntu. Bwerekanye ko Karinganire na Gasana bemeza ko nta kiguzi cy’amafaranga cyatanzwe ariko Karinganire agashimangira ko gucukura amazi yabisabwe ngo azakorerwe ubuvugizi.

Bwashimangiye ko nubwo ubuvugizi bwari mu nshingano za Gasana nka Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ariko we yabusabiye ikiguzi ngo abukore. Bwavuze ko ibyo Karinganire yavuze ari ukuri aho kuba ibinyoma nk’uko Gasana abivuga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uburwayi bwa Gasana budakwiye kuba impungenge kuko gereza ifite uburyo bwo kwita ku barwayi ndetse n’iyo bibaye ngombwa boherezwa kuvurirwa hanze yayo.

Bwerekanye ko bufite impungenge ku migendekere y’iperereza mu gihe Gasana yarekurwa ndetse ko nubwo hatangwa ingwate idakwiye kuba ishingiro.

Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, cyagumishwaho Gasana agakomeza gufungwa.

Icyemezo ku bujurire bwa Gasana kizasomwa ku wa Mbere, tariki 27 Ugushyingo 2023, saa Cyenda z’umugoroba.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *